Mu 2018 nibwo Mastercard Foundation yashoye miliyoni 50$ mu mushinga ‘Hanga Ahazaza’ ugamije gufasha urubyiruko ibihumbi 30 rw’abanyarwanda kubona imirimo ishingiye ku bukerarugendo.
Ni umushinga ugamije gufasha ababusanzwemo kongera ubumenyi bwabafasha gushinga ibikorwa byabo no kwigisha mu mashuri, amasomo afasha kwinjira mu ishoramari ribushingiyeho bafite ubushobozi, MasterCard ikawufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Umuyobozi wa Hanga Ahazaza, Rica Rwigamba, yavuze ko kugera muri Kamena uyu mwaka, urubyiruko rurenga 3000 rwari rumaze gufashwa binyuze muri uyu mushinga.
Ati “Mu Kwezi kwa Gatandatu kurangira imibare dufite ni uko twari tumaze kugera ku bihumbi 3 333 ariko twumva ko aho bigeze benshi bamaze gufatisha, imibare ishobora kwiyongera.”
Rwigamba yavuze ko hari abafatanyabikorwa muri uyu mushinga basinyanye amasezerano vuba ku buryo bataratanga umusaruro ufatika ariko batanga icyizere ko mu gihe kiri imbere umubare uziyongera.
Uko Hanga Ahazaza winjije urubyiruko mu bukerarugendo
Ubushakashatsi bwakozwe ku bufatanye bwa MasterCard Foundation na Restless Development, bwagaragaje ko ubumenyi budahagije ugereranyije n’ubukenewe ku isoko ari kimwe mu byugarije urubyiruko, bikanongera ikigero cy’abashomeri.
Imibare igaragaza ko mu Rwanda buri mwaka urubyiruko rusaga ibihumbi 125 rujya ku isoko ry’umurimo, ariko ruhurirayo n’imbogamizi zitandukanye zirimo kubura ubumenyi bukenewe. 65% by’abari mu myaka 14-35 bakora ibitajyanye n’ubumenyi bafite.
Urubyiruko rwo mu Rwanda, cyane cyane abakobwa, usanga nta bumenyi n’ubushobozi bihagije bafite byabafasha kwihangira no kwishakira umurimo. Ibyo ni bimwe mu bibazo uyu mushinga ugamije gukemura ndetse abawuganuyeho bahamya ko wabafashije mu rugendo rw’ubuzima rw’ejo hazaza.
Ubwo kuri uyu wa 25 Nzeri 2019 MasterCard Foundation yasuraga bamwe mu bafatanyabikorwa ba Hanga Ahazaza, urubyiruko rutandukanye rwatanze ubuhamya bw’uburyo wabafashije guhitamo icyerekezo gishya cy’ubuzima.
Ni igikorwa uyu muryango wakoze kijyanye no gutegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Ubukerarugendo uba buri wa 27 Nzeri, aho basuye Ishuri ry’Amahoteri n’Ubukerarugendo (Vatel Rwanda Campus), Question Coffee ifasha urubyiruko kwihugura mu gutegura kawa na Inka Steakhouse.
Nsengiyuma Merci wahuguriwe muri Question Coffee yavuze ko Hanga Ahazaza yamufashije kubona ubumenyi mu gutegura kawa igakomeza kugira umwimerere, binyuze mu mikoranire n’abahinzi bayo.
Ati “Mbere nari umushomeri nk’abandi bose nta kazi ngira, ubundi nzamo hano gutunganya ikawa ariko nari mfite imyumvire nk’iy’abandi bari hanze, ko gukora mu iguriro rya Kawa ari akazi gaciriritse, ariko nasanze ari akazi nkora nk’umunyamwuga kandi kanyijiriza.”
Gashema Vincent, umwe mu banyeshuri biga muri Vatel Rwanda Campus, akaba umwe mu bafashijwe kwiga binyuze mu mushinga Hanga Ahazaza, yavuze ko ku rubyiruko mu Rwanda hari amahirwe yo kubona no guhanga akazi mu gihe ruhawe amahugurwa arufasha.
Ati “Njye nk’umwe mu bafashijwe binyuze muri uyu mushinga ubu mfite ikigo natangije gifasha ba mukerarugendo (Rwanda Tourism Exposure). Icyo nabonye ni uko iyo ubonye amahugurwa nk’aya biragufasha kuko usanga abantu benshi bifuza gukora mu bukerarugendo ariko bakabura ubumenyi.”
Mugenzi we Umutoniwase Henriette yagize ati “Nkanjye nishyurirwa na MasterCard amafaranga y’ishuri kuko ubushobozi iwacu dufite sinari kubasha kwiyishyurira.”
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura iby’amahoteli n’ubukerarugendo mu kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB), Nsabimana Emmanuel, yavuze ko ubufasha MasterCard itanga mu rwego rw’ubukerarugendo ari umusanzu ukomeye ku iterambere ryabwo.
Ati “Kuko kimwe mu bibazo dufite mu rwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda ni ubumenyi, byagaragaye ko ariho hakoramo abantu batabyize neza. Iyo tubonye abaza kudufasha kongera ubumenyi ni inkunga ikomeye baba bahaye igihugu.”
Kuva 2008 Umuryango MasteCard Foundation utangijwe mu Rwanda, washoye asaga miliyoni 173.6$ mu bikorwa bitandukanye bihindura imibereho y’abagera kuri miliyoni ebyiri.
Amafoto: Niyonzima Moise



















TANGA IGITEKEREZO