00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rw’abarokotse Jenoside rugiye kongera kubakira imiryango itishoboye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 March 2017 saa 09:29
Yasuwe :

urubyiruko rwibumbiye mu Muryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi AERG (Association des Etudiants et Eleves Rescapés du Génocide) n’abahoze muri uwo muryango bibumbiye muri GAERG (Groupe des Anciens Etudiants Rescapés du Génocide) baratangira ibikorwa ngaruka mwaka bita "AERG GAERG Week" birimo kubakira abatishoboye inzu 11 no gusana izigera kuri 15 bakazatanga n’inka 11.

Ibi bikorwa bigamije gushyira hamwe ingufu nk’urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo rwunganire Igihugu mu gufasha abarotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagifite intege nke n’umuryango nyarwanda muri rusange. Iki gikorwa kandi kigamje gutegura abacitse ku icumu n’Abanyarwanda muri rusange gutangira kwitegura ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Insanganyamatsiko y’ibi bikorwa bya AERG/GAERG bizamara ukwezi igira iti “Ukurokoka Kunyibutsa Gushima”.

Perezida wa GAERG Olivier Mazimpaka, avuga ko bakora ibikorwa nk’ibi mu rwego rwo kunganira Igihugu kimaze imyaka 23 kibitaho mu bikorwa bitandukanye.

Yagize ati “Imyaka 23 irashize turokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi Igihugu cyadufashije muri byinshi. Nta kindi twacyitura uretse kucyunganira mu bikorwa bitandukanye nk’urubyiruko rufite imbaraga n’ubushake. Twibuka abadusize, tukishimira abarokotse, bikadutera gushimira abaturokoye”.

Ibikorwa bizakorwa biri mu byiciro bitandukanye bikaba bizabera mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali bikazatangizwa ku mugaragaro ku itariki 11 Werurwe 2017, i Mata mu Karere ka Nyaruguru,.

Muri gahunda yitwa “Tubiteho Baratureze”, uru rubyiruko ruzafasha abagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe mu yitwa “Shima”, bazafasha abamugajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, n’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, bazashimira kandi abagize ubutwari bwo guhisha Abatutsi mu gihe cya Jenoside.

Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’Igihugu Emmanuel Twahirwa yagize ati "Kuba twararokotse bidutera gushima no kwitura Igihugu. Ntabwo twarokotse kubera imbaraga zacu ahubwo tubikesha umuhate w’abahoze ari Ingabo za RPA ndetse n’abandi Banyarwanda bitanzeho ibitambo kugira ngo turokoke, abenshi muri bo bemeye gushyira ubuzima bwabo mu kaga abandi nabo batanga ubuzima bwabo ho ikiguzi kugira ngo turokoke. Turabashimira."

Muri Gahunda yitwa “Agaciro k’abacu”, uru rubyiruko ruzasukura inzibutso za Jenoside hirya no hino mu gihugu, bakusanye amazina y’imiryango yazimye mu turere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu, na ho mu yitwa “Ejo hacu”, abakiri bato bazigishwa amateka ya Jenoside, kwiyubaka, kubaka igihugu no kurinda ibyagezweho baharanira imbere heza.

Kuva ibikorwa bya AERG GAERG Week byatangira mu mwaka wa 2015 hubatswe inzu 17, hasanwa 12, hasukurwa inzibutso 65, hubakwa uturima tw’igikoni 217 hatangwa inka 21 haharurwa n’imihanda ifite uburebure bwa kilometero 13.

Ibindi bikorwa bizaba ku tariki ya 18 Werurwe mu Karere ka Rubavu, kuwa 25 Werurwe i Kinazi mu Karere ka Ruhango, ku itariki ya 26 Werurwe mu Karere ka Kicukiro, hanyuma bizasorezwe mu Karere ka Nyagatare ku itariki ya 1 Mata 2017.

Urubyiruko rwa AERG mu bikorwa byo kubakira abatishoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages