Izi mpanuro zatangiwe mu nama y’iminsi itatu ihurije i Kigali urubyiruko rw’abashoramari muri Afurika guhera kuri uyu wa 27 Gicurasi 2019, aho urubyiruko rwagiriwe inama yo kwegera abagize icyo bigezago bakabasangiza uko barenze imbogamizi.
Ni inama [Africa Business and Investment Summit 2019), yateguwe nyuma y’igitekerezo Umunyarwanda Harerimana Paul n’umunya-Cameroon, Paul Mbua bagize bahuriye mu nama ya Youth Connect i Kigali.
Umuyobozi w’ikigo kitwa ABF Ltd, Folkert Castelein, yababwiye ko kugira ngo ubucuruzi bw’abagitangira bugende neza bisaba kugira ubuyobozi bwiza buharanira umutekano, bubafasha kubona igishoro no koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.
Yavuze ko kubona igishoro cyangwa abaterankunga bisaba ‘Kugira ibitekerezo by’imishinga byiza, kubitegura mu buryo bugaragaza kunguka n’imicungire myiza’ ku buryo abashoramari babyishimira.
Harerimana Paul yavuze ko iyi nama igamije ‘Kubahuriza hamwe ngo bungurane ibitekerezo byabafasha kubaka Afurika bashyize hamwe ibyo bafite’.
Paul Mbua yavuze ko “Imbogamizi ya mbere ni politiki yo koroshya ubucuruzi. Abashoramari bagitangira bakunze kugorwa n’imisoro bacibwa, ndatekereza ko u Rwanda ari urugero ibindi bihugu bikwiye kugenderaho mu koroshya ubucuruzi.”
Raporo ya Banki y’Isi ya ‘Doing Business 2017’, yerekanye ko u Rwanda ari cyo gihugu cyakoze amavugurura menshi yorohereza abashoramari kurusha ibindi muri Afurika mu myaka 15 ishize.
Iyi raporo yerekanye ko rwongeye kuba igihugu cya kabiri muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, cyorohereza abashoramari, rukaza ku mwanya wa 41 ku Isi.
Umwe mu bashinze ikigo gitunganya ibikoresho mu bisigazwa bya Pulasitiki, Umuhoza Rosette wari witabiriye iyi nama, yavuze ko “Inama nk’izi ziradufasha nkatwe abagitangira ubucuruzi, tuba dukeneye abantu bumva ibitekerezo byacu, bakabona ibyo dukora, bakaba batugirira n’icyizere cyo gushoramo amafaranga.”



















TANGA IGITEKEREZO