Ngabonziza Alphonse wo muri aka Karere yasabye Umukuru w’Igihugu ko n’Abanya-Burera bafashwa bakubakirwa agakiriro kuko hari urubyiruko rwinshi rwiga imyuga itandukanye ariko rukabura aho rukorera hazwi ngo rwiteze imbere.
Ngabonziza Alphonse yagize ati "Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mu Karere ka Burera hari urubyiruko rwinshi twize imyuga irimo ububaji ndetse no gusudira ariko kugeza iyi saha bakaba badafite aho gukorera n’ibyo bagerageje gukora babikora mu kajagari kubera ko nta gakiriro dufite."
"Ubu nk’Akarere ka Burera mubitwemereye mukadushakira agakiriro urubyiruko rutagira aho rukorera, natwe dushaka ibikoresho by’ubwubatsi tukajya tubishakiramo urubyiruko rwa Burera rwatera imbere. Murakoze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika."
Ni ikibazo uyu muturage yabajije binyuze mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano.
Kuri iki kibazo, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yijeje uru rubyiruko ko bari gukorana n’abafatanyabikorwa b’iyi Minisiteri ku buryo muri Burera agakiriro kazahubakwa.
Yagize ati "Ikibazo cy’abamaze kwiga imyuga ariko bakaba badafite aho bakorera, turaza kugikoraho dufatanyije na, NEP, [National Employment Program], duhuriraho turi inzego zitandukanye ku buryo no muri Burera naho twahabona agakiriro."
Kuri ubu mu Karere ka Burera habarurwamo amashuri 15 yigisha imyuga itandukanye amaze kwitabirwa n’abarenga ibihumbi bitatu bakeneye aho gukora.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!