Ni igikorwa cyabereye mu Kagari ka Gisuna mu Murenge wa Byumba ku wa 4 Kanama 2023.
Mu butumwa rwatanze, uru rubyiruko rwavuze ko uyu Munsi w’Umuganura rwagombaga kwigisha abaturage ibyiza byo kunywa icyayi kuruta uko banywa ibindi biyobyabwenge ndetse no kwishimira ko cyasaruwe mu mirima yarwo.
Akingeneye Christine yavuze ko nubwo atanywa ibiyobyabwenge ariko hari ababikoresha kandi bamaze kwangirika cyane mu mutwe.
Ati “Njye simbinywa (ibiyobyabwenge) ariko hari benshi nzi babinywa yaba abo twiganye cyangwa abo duturanye. Ibiyobyabwenge byamaze kwangiza ubwonko bwabo kandi kwerekeza mu iterambere bizababera ihurizo rikomeye."
Undi witwa Cyamatare avuga ko yacuruje ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga ariko kubera amajoro yagendaga acungana n’inzego z’umutekano mu gihe binjiraga mu nzira zitemewe ku mupaka, yahisemo kwegera bagenzi be bagafatanya ubuhinzi bw’icyayi kuko ari cyo gikorwa cyemewe kandi kitabangamira ubuzima bwa muntu.
Ati "Njye narembekaga Kanyanga tukayinjiza ku Mupaka wa Gatuna ariko bamwe barafatwaga bagafungwa, abandi bakaraswa kuko banyuraga mu nzira zitemewe bigafatwa nko guhungabanya umutekano wo ku mupaka. Nahisemo kubireka, negera bagenzi banjye duhinga icyayi kandi mwabonye ko twatangiye kuganuza abaturage. Turi mu nzira y’iterambere."
Uhagarariye Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Gicumbi, Basesayose Telesphore, avuga ko ikigamijwe ari ukongera imbaraga mu bukangurambaga burwanya ibiyobyabwenge no kubereka ibikorwa byazamura imibereho yabo bakerekeza mu iterambere.
Ati "Twakoze urugendo twerekeza mu mirima y’icyayi twahinze ungana na hegitari esheshatu. Twabikoze hagamijwe gukangurira abaturage gukumira ibiyobyabwenge no kwitabira kunywa icyayi.’’
Yongeraho ati “Kuko nta ngaruka mbi icyayi kigira mu kwangiza ubuzima ariko twanaberetse amacumbi akodeshwa twubatse azadufasha kwerekeza mu iterambere kuruta uko mbere birirwaga mu bihuru bacungana n’inzego z’umutekano batunda Kanyanga bayinjiza ku mupaka.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Mbonyitwari Jean Marie Vianney, yashimye ubukangurambaga urubyiruko rwageneye abaturage ndetse anagaruka ku bikorwa bitandukanye bafatanya n’ubuyobozi mu kuzamura imibereho y’abatishoboye.
Ati “Urubyiruko rwatuganuje icyayi nk’ikimenyetso cyo kwamagana ibiyobyabwenge ariko turashima abamaze gutera intambwe ishimishije mu kwitandukanya n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, haba mu kubirembeka babyinjiza mu gihugu no kubinywa. Imishinga yo kwiteza imbere mwatweretse natwe twiteguye kuyishyigikira.’’
Urubyiruko rwo mu Karere ka Gicumbi rwanaremeye abatishoboye aho rwatanze ubwisungane mu kwivuza ku baturage bagera kuri 40.
Mu bikorwa rumaze kugeraho harimo inzu zikodeshwa zifite agaciro ka miliyoni 13 Frw na hegitari esheshatu zihingwaho icyayi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!