00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rw’i Kayonza rwongerera agaciro urusenda rurabogoza

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 13 June 2026 saa 08:31
Yasuwe :

Urubyiruko rwo mu Karere ka Kayonza rwiganjemo urwongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi cyane cyane urusenda, rurabogoza kubera ibyo rusabwa ngo ruhabwe icyangombwa cy’ubuziranenge, rugasaba Leta ko habaho kurworohereza.

Ibi babigaragaje ubwo bitabiraga imurikabikorwa ry’iminsi ibiri ryabereye mu Karere ka Kayonza kuva tariki ya 11-12 Kamena 2026. Iri murikabikorwa ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa 51 biganjemo abafasha mu kongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda.

Niyonshuti Françoise ni umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 utuye mu Murenge wa Rwinkwavu mu Kagari ka Mukoyoyo. Ahinga urusenda akanarwongerera agaciro.

Mu 2021 nibwo yatangiye ubu buhinzi abutangirira ku buso buto ariko uko agenda abona abakiliya agenda abwongera, kuri ubu ahinga urusenda kuri hegitari imwe aho ku gihembwe akuramo miliyoni 5 Frw.

Niyonshuti yanashinze uruganda ruto rwongerera agaciro urusenda, aho rumwe arugurisha urundi akarwongerera agaciro akarushyira ku isoko rutunganyije. Ni uruganda akoreshamo abakozi batandatu, aho amasoko menshi afite ari amahoteli na restaurant zitandukanye zo mu Rwanda.

Niyonshuti avuga ko agihura n’imbogamizi zo kubona icyangombwa cy’ubuziranenge kuko bamwaka ibyangombwa atari yabona. Muri ibyo byangombwa harimo ubutaka bunini bwubatseho uruganda, ikigega cy’amazi n’ibindi bikoresho byo mu nganda bihenze atari yabonera ubushobozi.

Ati “Mbese uba usabwa uruganda runini rwubatswe neza, kandi twe nibwo tuba tugitangira ibyo badusaba ntabwo wabyuzuza rwose ugitangira, turasaba Leta kudufasha tukoroherezwa cyane cyane muri iriya gahunda ya zamukana ubuziranenge, nibatworohereze tujye tubyuzuza gahoro gahoro.’’

Irimaso Jean Bosco washinze ikigo cya Maso Company cyongerera agaciro ibikomoka ku rusenda, we yavuze ko urusenda rwe yagiye arumenyekanisha kugeza ubwo abonye abakiliya muri Sénégala ariko azitirwa n’ibyangombwa by’ubuziranenge.

Irimaso yavuze ko umuntu ugitangira ndetse n’umuntu umaze igihe kinini akora bose bakwa ibyangombwa byenda kumera kimwe ku buryo abakizamuka byagorana ko babibona.

Yitanzeho urugero ko ubucuruzi bwe butarengeje igishoro cya miliyoni 5 Frw ariko ko inyubako aba asabwa gukora irimo n’ibikoresho birengeje agaciro ka miliyoni 30 Frw.

Ati “Bashaka ko twubaka inganda zifatika kandi izo nganda zirahenze nkatwe tugitangira biragoye ko twazubaka, icyo dusaba Leta ni uko nibura nkatwe tukizamuka badufasha bakubaka ahantu hujuje ubuziranenge twe tukajya tuhakodesha Leta kuko kwiyubakira uruganda rwujuje ibisabwa ufite igishoro cya miliyoni 5 Frw biragoye cyane.’’

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, yavuze ko bagiye gufatanya n’ibigo bitanga ibyangombwa by’ubuziranenge kugira ngo barebe uko urwo rubyiruko rwakoroherezwa mu byo rukora.

Ati “Birumvikana ntabwo umwana yavuka ngo uwo munsi yuzure ingobyi, ntabwo rero umuntu ugitangira yahita yuzuza ibisabwa byose ariko nibura aho batangiriye n’aho bageze harimo intambwe ishimishije, turakomeza kubegera no kubafasha tunafatanye n’ibigo bifite mu nshingano ubuziranenge kugira ngo tubafashe babashe kuzuza ibisabwa bijye ku isoko ry’umurimo byujuje ibisabwa.’’

Umwaka ushize, gahunda ya Zamukana ubuziranenge yatangiwemo ibyangombwa 1.000 ku nganda nto ziciriritse. Kuri ubu abafatanyabikorwa mu iterambere bo mu Karere ka Kayonza batanga arenga miliyari 7.5 Frw buri mwaka mu bikorwa bigamije iterambere mu baturage birimo no gufasha abongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda.

Niyonshuti wahisemo kongerera agaciro urusenda, avuga ko bimwinjiriza agatubutse
Niyonshuti avuga ko kubona ibyangombwa by’ubuziranenge bikigoranye
Urubyiruko rwongerera agaciro urusenda rurasaba koroherezwa mu kubona ibyangombwa by’ubuziranenge
Irimaso avuga ko hari amasoko menshi ahomba kubera kutagira icyangombwa cy’ubuziranenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages