Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri ubwo muri Kaminuza yigenga ya Kigali ULK hatangizwaga amahugurwa yo gufasha ba rwiyemezamirimo guhanga akazi no kwinjira ku isoko ry’umurimo, bitangirwa mu kigo cya ULK gishinzwe umurimo, ULK Business Incubation Center ku bufatanye n’umujyi wa Kigali n’ikigo Kigali Business Angel Network.
Ni amahugurwa agirwamo uruhare n’inzobere mu bucuruzi, ubukungu no guhanga imirimo, abageze ku bikorwa bitandukanye, abanyamabanki, abayobozi n’abandi.
Dr.Roger Mugabe, Umukozi wa ULK waganirije urwo rubyiruko, yarusabye kubyaza umusaruro amahirwe babonye, bibanda cyane ku kubanza kumenya ibibazo byugarije igihugu n’aho batuye, bagakoresha ubumenyi bahawe mu kubishakira ibisubizo.
Yavuze ko aribwo bumenyi rwiyemezamirimo wese abanza kugira, mbere yo guha abandi akazi kuko umushinga mushya ukwiriye guhera ku bidahari.
Umukozi w’Umujyi wa Kigali, Geoffrey Kyatuka, yagaragaje ko aya mahugurwa ari kimwe mu bisubizo bashyigikiye mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubushomeri mu mugi wa Kigali.
Yagaragarije ba rwiyemezamirimo amwe mu mahirwe leta yashyizeho mu guteza mbere Abanyarwanda, by’umwihariko bahereye mu mujyi wa Kigali.
Biteganyijwe ko muri ULK Business Incubation Center buri mezi atatu hazajya hahugurwa icyiciro kimwe mu gihe cy’umwaka, abahize abandi bakazahembwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!