00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rw’i Musanze ruvuga ko abijandika mu ngengabitekerezo ya Jenoside bata umwanya

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 6 June 2014 saa 06:53
Yasuwe :

Abayobozi b’inama y’igihugu y’urubyiruko (NYC) mu Karere ka Musanze no mu mirenge ikagize, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi nyuma yo kuhava bakaba bavuze ko gusura uru rwibutso bibafasha gukomeza kumenya aho ikibi kiri no kwigisha abandi ko ugifite umuco wo gushaka gukorana n’umwanzi arimo guta umwanya.
Benshi muri uru rubyiruko uko ari 28 ni bwo bwa mbere basuye urwibutso rwa Gisozi, ibi bikaba byemezwa n’umuhuzabikorwa wabo mu Karere ka Musanze Andrew Rucyahana Mpuhwe, (…)

Abayobozi b’inama y’igihugu y’urubyiruko (NYC) mu Karere ka Musanze no mu mirenge ikagize, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi nyuma yo kuhava bakaba bavuze ko gusura uru rwibutso bibafasha gukomeza kumenya aho ikibi kiri no kwigisha abandi ko ugifite umuco wo gushaka gukorana n’umwanzi arimo guta umwanya.

Benshi muri uru rubyiruko uko ari 28 ni bwo bwa mbere basuye urwibutso rwa Gisozi, ibi bikaba byemezwa n’umuhuzabikorwa wabo mu Karere ka Musanze Andrew Rucyahana Mpuhwe, wavuze ko isomo bahavanye ari uko ibyinshi bajyaga babibona kuri televiziyo ariko kuba babyiboneye n’amaso, ngo hari isomo rikomeye bari buhe abasigaye inyuma.

Mpuhwe yagize ati “Tugomba kureba amateka igihugu cyaciyemo, tukibaza niba gukorana n’umwanzi w’u Rwanda hari ikiza kirimo, tugomba kureba niba umwanzi uvuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaza guteza ikibazo mu Rwanda hari inyungu ifitiye Abanyarwanda noneho tugafata umwanzuro, cyokora tugomba kumeya ko nta yo, ahubwo ari uguta umwanya wabo”.

Inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Musanze ivuga ko ako karere kagezweho n’ingaruka za Jenoside by’umwihariko kuko nyuma yaho kabayemo ibitero by’abacengezi; ariko ko ubu ari ko karere gafite umubare munini w’urubyiruko, ugomba gukoreshwa mu gutanga umusaruro ukenewe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages