Ibi byagarutsweho mu nama yahuje inzego zifite mu nshingano guteza imbere umurimo n’abafatanyanyabikorwa bazo yateranye ku wa 17 Ugushyingo 2023.
Ni ikibazo cyagaragajwe nk’igihangayikishije inzego zishinzwe gufasha urubyiruko, aho bavuga ko gisubiza inyuma intego zo kuruteza imbere.
Umukozi w’Akarere ka Nyaruguru ufite mu nshingano guteza imbere umurimo, Kigabo Theo Blaise, avuga ko bahangayikishijwe na bamwe mu rubyiruko bahabwa inkunga bagahita bazigurisha, bigaca intege cyane gahunda yo kubahindurira ubuzima.
Yavuze ko zimwe mu mpamvu zibitera harimo benshi mu rubyiruko rutihangana aho rutangira gukora rwumva ko ruzakira vuba, bitakwihuta bigatuma rutangira kugurisha ibyo rwahawe.
Yagize ati “Urubyiruko ruba ruje ku isoko ry’umurimo ruvuye ku ishuri, nk’uje mu bubaji aba ashaka kwigereranya n’umusaza umaze imyaka 40 abikora afite abakiliya bamaranye igihe. Aho kwihangana ngo abanze kubaka izina, yerekana ubumenyi bwe n’udushya azanye, usanga ahise acika intege, bya bikoresho yahawe akabigurisha, akisubirira hasi.’’
Yongeraho ko hari n’abandi bagaragaza ubunyangamugayo buke, bagafata ibikoresho bahawe nk’ibiryo bihiye bagahita bagurisha batagize na gito babikoresheje.
Ati “Hakomeje gufatwa ingamba zo kubikosora. Abatarenga 20% gusa by’abahabwa ibikoresho ni bo bashikama mu byo bakora bikabateza imbere.’’
Umuyobozi wa Gahunda ’Akazi kanoze’ ifasha kubakira urubyiruko ubushobozi mu kwihangira umurimo mu Karere ka Nyaruguru, Busingye Anthony, avuga ko mu bushakashatsi bakoze basanze umuti urambye wo guhangana n’icyo kibazo ari uguha ubufasha abamaze kwinjira mu kazi, bazi ibyo barimo kuko bituma babikoresha neza kuko baba bazi agaciro kabyo.
Ati “Iyo umuntu umusanze mu cyo akora yamaze gutangira, yenda niba ari nk’imashin isudira yarayifuje kera akabura ubushobozi, iyo uyimuhaye nta kabuza aba azayifata neza. Ni yo mpamvu kenshi tugira inama ubuyobozi bwo guha ibikoresho abagerageje gutangira ishoramari.’’
Abakiriye inkunga z’ibikoresho bakazikoresha neza ubu bari gusoroma imbuto zabyo.
N’ubwo hari abatandukiriye, hari n’urubyiruko rwakoresheje inkunga neza ndetse irugirira akamaro ndetse rwiteje imbere.
Uwihirwe Annuarite, utuye mu Murenge wa Kibeho, Akagari ka Mubuga, wahawe inkunga muri Gahunda y’Akazi kanoze, yatangiye umushinga wo gucuruza isombe ziseye mu 2019 muri Santere ya Ndago ariko akabura ubushobozi bwo kugura imashini izishya.
Yabwiye IGIHE ko yakodeshaga imashini isya y’ibihumbi 15 Frw ku kwezi ariko aza kugira amahirwe ubuyobozi bw’akarere buramusura mu 2021, bumubaza icyo yafashwa maze asaba imashini isya isombe.
Mu mwaka wa 2022 ni bwo iyi mashini yayihawe ku buntu maze aruhuka ibyo gukodesha.
Ati “Ubu nsigaye nkora ntuje, ku kwezi sinajya munsi y’ibihumbi 100 Frw by’inyungu kandi nanakuyemo ubukode bw’inzu y’ibihumbi 10 Frw nkoreramo.’’
Uwihirwe yanenze urubyiruko rupfusha ubusa amahirwe ruhabwa yo kwiteza imbere, avuga ko ruba ruhemukiye igihugu kuko iyo rutikuye mu bukene rukomeza kuba umuzigo kuri Leta.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!