00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rw’u Rwanda ruri gukusanya ibyo rwifuza ko byagerwaho nyuma ya 2015

Yanditswe na

Jean Pierre Mazimpaka

Kuya 15 January 2015 saa 09:29
Yasuwe :

Umuryango “Health People Rwanda” w’urubyiruko rwize ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda watangije igikorwa cyo gukusanya ibitekerezo by’ibyo rwifuzaga ko Isi yarangamira bigashingirwaho mu kugena ahaza h’u Rwanda n’Isi yose nyuma ya 2015.
Iki gikorwa cyatangijwe uyu munsi tariki ya 15 Mutarama 2015 gihuza urubyiruko ruturutse mu mashyirahamwe 15 mu gihugu hose, rutanga ibitekerezo by’ibyo rwifuza ko byagerwaho nyuma ya 2015 rukurikije insanganyamatsiko y’isi igira yose igira iti “Intambwe mu (…)

Umuryango “Health People Rwanda” w’urubyiruko rwize ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda watangije igikorwa cyo gukusanya ibitekerezo by’ibyo rwifuzaga ko Isi yarangamira bigashingirwaho mu kugena ahaza h’u Rwanda n’Isi yose nyuma ya 2015.

Iki gikorwa cyatangijwe uyu munsi tariki ya 15 Mutarama 2015 gihuza urubyiruko ruturutse mu mashyirahamwe 15 mu gihugu hose, rutanga ibitekerezo by’ibyo rwifuza ko byagerwaho nyuma ya 2015 rukurikije insanganyamatsiko y’isi igira yose igira iti “Intambwe mu gukuraho ubukene, ubusumbane no kurengera ibidukikije”.

Mu byo uru rubyiruko rwagaragaje biza ku isonga birimo gukomeza gushyira imbaraga nyinshi mu kugabanya ikigero cy’ubukene kugeza bucitse burundu, guca ubusumbane mu nzego zose, kongera serivisi z’ubuvuzi kuri bose ndetse no guhangana n’ikibazo cy’inda zitateguwe zikigaragara mu bana b’abakobwa.

Dr. Jean Christophe Rusatira Umuyobozi wa Health People Rwanda

Umuyobozi wa Health People Rwanda, Dr. Jean Christophe Rusatira, yavuze ko ibitekerezo nibimara gukusanywa neza bizagezwa ku nzego za Leta, bazisaba kuzabishingiraho mu nama ebyiri ziteganyijwe mu 2015, zizahuza ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye ubwo hazaba hategurwa gahunda z’Ikinyagihumbi.

Yagize ati “Turashaka ko abayobozi ku Isi bazahuriza hamwe ibitekerezo byacu nyabyo twifuza kugeraho cyane cyane mu guhashya ubukene, kurengera ibidukikije ndetse no kugabanya ubusumbane mu nzego zose.”

Ibitekerezo byabo bikubiyemo ibyo babona byugarije Isi, ariko kandi bakagaragaza n’ibisubizo bishobora kuzana impinduka nziza mu mibereho y’abatuye Isi, ari nay o mpamvu mu matsinda, baganiriye ku ngingo enye: Uburenganzira bwa muntu, Kugabanya ubukene, kurengera ibidukikije ndetse n’ubuzima, harebwa ibyagezweho n’ibikenewe kwitabwaho.

Itsinda riri kuvuga ku bidukikije

Pauline Masengesho wari waturutse mu ishyirahamwe Kiyato Afadhari mu Karere ka Huye, yavuze ko igitekerezo cya bo ari ugushyira imbaraga mu kwihangira imirimo binyuze mu myuga n’ubumenyingiro.

Ati “Hari ababyeyi bakivuga ngo umwana wanjye ntiyajya munsi y’imodoko, n’ibindi. Bakwiye kumenya ko imyuga n’ubumenyingiro ari ikintu umuntu agendana mu mutwe, aho ugeze hose wakora, ntabwo ari igipapuro. Tumaze guhugura abantu 92 batagiraga akazi, abatarakabona ni 5 gusa.”

Ikibazo cy’inda zitateganyijwe mu bana b’abakobwa cyagaragajwe ko kiri mu byangiza ahazaza h’urubyiruko ndetse basaba ko gikwiye gushyirwamo ingufu mu kugikumira, hashyirwa udukingirizo mu bigo by’amashuri kuko ari ho usanga cyiganje.

Hirya no hino ku isi, urubyiruko ruri gukusanya ibitekerezo by’ibyo rwifuza ko bizagerwaho nyuma ya 2015. Ku mbuga nkoranyamaga nka Twitter bari gukoresha intero ya #Action2015. Urubyiruko rwo mu Rwanda na rwo ruri kugaragaza ibyo rushyigikiye, aho umuntu icyo ashyikiye ahinduka cyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages