00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rwa Afurika ruhanzwe amaso mu mishinga ya ICT ku isoko mpuzamahanga

Yanditswe na

Florence Kankwanzi

Kuya 16 November 2014 saa 01:31
Yasuwe :

Urubyiruko rwa Afurika ruhanga imishinga (mishya) y’ikoranabuhanga rurasabwa kwagura ibitekerezo kugira ngo umuti cyangwa icyo baba bagamije gukemura bayihanga kibere igisubizo isi yose aho kuba umuti w’ibibazo bibegereye gusa.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana, mu nama y’iminsi itatu ku ikoranabuhanga “Glocal; Africa’s Premier Business and Innovation Convection”, yahuje abantu 400 baturuka mu bihugu 10 biganjemo (…)

Urubyiruko rwa Afurika ruhanga imishinga (mishya) y’ikoranabuhanga rurasabwa kwagura ibitekerezo kugira ngo umuti cyangwa icyo baba bagamije gukemura bayihanga kibere igisubizo isi yose aho kuba umuti w’ibibazo bibegereye gusa.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana, mu nama y’iminsi itatu ku ikoranabuhanga “Glocal; Africa’s Premier Business and Innovation Convection”, yahuje abantu 400 baturuka mu bihugu 10 biganjemo urubyiruko barebera hamwe uko ikoranabuhanga ryafasha mu gukemura ibibazo by’iterambere.

Minisitiri Nsengimana avuga ko abahanga udushya mu ikoranabuhanga haba mu Rwanda cyangwa muri Afurika bareba ahanini imishinga ikemura ibibazo byo hafi yabo.
Agira ati “Akenshi usanga abahanga ibishya babihanga kugirango bakemure ikibazo gito kibegereye ariko batareba uburyo umuti cyangwa igisubizo bazanye kuri icyo kibazo cyabera igisubizo isi yose”.

Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga yerekanye ko haba mu ikoranabuhanga (ICT) no mu zindi nzego z’ubukungu Afrika yasigaye inyuma aho ikoresha ibyakorewe ahandi bigasa nk’aho Abanyafurika badashoboye guhanga ibyabo ariyo mpamvu hifuzwa ko bihinduka.

Izo mpinduka ngo zikaba zitezwe mu rubyiruko kuko abakiri bato aribo kuri ubu bagaragara mu guhanga ibijyanye n’ikoranabuhanga ku isi. Minisitiri Nsengimana atanga ingero z’uko mu masosiyete atanu ya mbere akomeye ku isi arimo za Google, Facebook n’ayandi yahanzwe n’urubyiruko.

Agira ati “Ayo masosiyete yatangijwe n’urubyiruko mu gihe bigaga cyangwa bakirangiza. Ariko ntituratangira kubona amasosiyete nk’ayo manini avukira mu Rwanda cyangwa muri Afurika”.
Ikigamijwe muri iyi nama ni uguhanga ibitanga igisubizo cya hafi ariko bifite isoko ku isi yose nk’uko Minisitiri w’Ikoranabuhanga yakomeje abisobanura. Ati “Isoko ryacu rifite iherezo ariko isoko ry’isi nta herezo rigira. Urubyiruko rwacu rutekereze ku buryo bwagutse”.

Kugirango ibyo bigerweho ngo Leta izakomeza gushyiraho za politiki n’uburyo bwo kwigisha abantu. Iyi nama ikaba ari nk’ihuriro ryo kugaragaza ibyo bakora, kungurana ibitekerezo n’ubunararibonye mu byo bahanga bikaba n’urubuga rwo kwereka abashoramari ibyo bashoboye.

Ku bajya bavuga (urubyiruko) ko bafite ibitekerezo n’imishinga yabuze amafaranga ngo ishyirwe mu bikorwa ngo uyu ni umwanya wo kubigaragaza.
Minisitiri Nsengimana ati “Igitekerezo cyiza iyo ugifashe ukagihinduramo igisubizo nta kabuza gikurura amafaranga. Hari amafaranga y’abashoramari ategereje kubona ikintu cyakunguka kugirango bose bunguke. Ubu rero turazana abafite amafaranga tubahuze na babandi bavuga ko bayabuze, niba ibyo bitekerezo bihari nibabizane tubibone”.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Kigo cy’igihugu cy’Iterambere RDB, Claire Akamanzi we yavuze ko Leta izakomeza gushyigikira abahanga imirimo mu nzego z’ikoranabuhanga kuko baganisha ku cyerecyezo cy’igihugu cyo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.
Urwego rushinzwe ikoranabuhanga mu rugaga rw’abikorera (PSF ICT Chamber) rwo ruvuga ko rwiteguye kubyaza umusaruro amahirwe yose Leta ishyiraho.

Iyi nama ikaba yiganjemo urubyiruko rwo muri Afurika ruhanga imishinga y’ikoranabuhanga (devellopers) hamwe na sosiyete z’ikoranabuhanga zo mu mahanga nka Korea Telecom, abashoramari baturutse mu bihugu bitandukanye n’abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages