Aba basore n’inkumi bagera kuri 14 babitangaje ubwo ubwo basuraga Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside ku wa 20 Gicurasi 2015, bagasobanurirwa amateka ya Jenoside ndetse n’ingamba zikoreshwa mu guhangana n’ingaruka zayo.
Nyuma y’urwo ruzinduko, bose intero bayihurije ku kuba bagiye gusakaza hose ukuri kw’ibyo babwiwe ndetse biboneye n’ahandi bagiye basura.
Gatoni Jessica, umunyarwandakazi uba muri Canada yagize ati ”Nasobanukiwe ukuri, nabashije kwirebera no kumva ukuri nyako kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Niyemeje kuba ijwi ry’igihugu cyanjye aho ndi hose. Nk’umwanditsi nzajya nsangiza abandi uko mbishoboye, mbabwire ukuri nyako ku byabaye.”
Dr. Bideri Diogène, umujyanama wa CNLG mu bijyanye n’amategeko, ari na we wabahaye ikiganiro ubwo basuraga iyo komisiyo, asanga ukuri ku byo babonye ari ikimenyetso cyemeza ko Jenoside yakorewe abatutsi yabayeho, akaba ari na yo ntwaro nyayo yo guhangana n’abagoreka amateka ku bushake.
Yakomeje avuga ko nibaramuka bokoresheje ukuri ntawe uzatinyuka kuvuga ibinyoma kandi azi neza ko hafi ye hari uri kuvuga ibimunyomoza.
Uru rubyiruko kandi rwanatangariye uburyo u Rwanda rumaze gutera imbere cyane mu gihe gito ndetse n’uburyo abanyarwanda bunze ubumwe, aho baniyemeje gukoresha amasomo bahawe mu guhangana n’ibibazo bitandukanye by’amacakubiri bikirangwa mu bihugu byabo.
ihuriro ryo kubaka amahoro (Peace Building Institute) urwo rubyiruko rwitabiriye ritegurwa na Never Again Rwanda kuva mu 2008, rikaba rikorwa inshuro ebyiri mu mwaka hagamijwe kubaka abayobozi b’ejo hazaza bafite ubushobozi bwo guhangana n’amakimbirane, by’umwihariko Jenoside.
Iri huriro riri kuba ku nshuro yaryo ya 11, kuva ryatangira hakaba hamaze guhugurwa urubyiruko rugera ku 150.
Mukaneza M.Ange



















TANGA IGITEKEREZO