Raporo ya Banki Nkuru y’Igihugu igaragaza ko mu mwaka wa 2020/2021 umusaruro w’imbere mu gihugu wiyongereye ahanini bitewe n’uruhare rw’umusaruro w’ibiribwa wihariye 62.3%.
YEAN (Youth Engagement in Agriculture Network) ku bufatanye n’umuryango wa Mastercard biri gukora igerageza ku buhinzi budakoresheje ubutaka (soilless farming-hydroponic farming system) kandi ngo ni uburyo bwiza ndetse butanga umusaruro mwinshi ku buso buto.
Umuyobozi wa YEAN, Niyigaba Etienne yabwiye IGIHE ko ubu buhinzi bushoboka ku Banyarwanda kandi budahenze cyane ugereranyije n’ibyo umuhinzi asarura.
Yagize ati “Umuhinzi wese ashobora kubikora iyo afite ubushake akagira n’ubushobozi bwaba buto cyangwa bunini bitewe n’urugero ashaka kubikoraho. Birashoboka cyane kandi binatanga inyungu mu buryo butandukanye.”
Yakomeje agira ati “Mastercard dukorana nayo mu bijyanye n’igerageza ry’ubu buryo mu buryo bw’imihingire yacu mu Rwanda, kongerera urubyiruko ubumenyi, muri ubu buhinzi no kurufasha mu gusobanukirwa ubuhinzi ku buryo rwashobora gukora ubu buhinzi, guhanga udushya mu buhinzi bijyana ku guhanga imirimo ndetse no gukora ubuhinzi bugamije ubucuruzi.”
Umukozi ukurikirana ubuzima bw’ibihingwa umunsi ku munsi, Niyireba Cecile yavuze ibyiza byo guhinga hadakoreshejwe ubutaka.
Ati: “Nk’umuntu wize ubuhinzi gukorana na YEAN byatumye naguka mu bumenyi no gufasha abahinzi mu bijyanye n’ubuhinzi budakoreshejwe ubutaka. Urubyiruko twaruhuguriye guhinga ku butaka buto kandi bakabona umusaruro mwinshi kandi mwiza.”
Umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’Abadiventisite ya UNILAK, Uwimbabazi Gentille, yavuze ko ubumenyi yahawe agiye kububyaza umusaruro no gutinyura abakiganda ubuhinzi.
Ati “Tumenyereye ko hari ubuhinzi bukoresha ubutaka, ibyo twahuguwemo ni ubudakoresheje ubutaka. Ngendeye ku bumenyi nahawe nk’umunyeshuri wa Kaminuza, nabonye ko bishoboka numva nanjye natangira gukora ubu buhinzi budakoresha ubutaka kuko umuntu ahinga ahantu hato agasarura byinshi.”
Umuyobozi wa Food Bundles, Shikama Dioscore, ugura umusaruro w’ibyasaruwe muri ubu buhinzi akabigeza ku babikeneye, yagaragaje ko abaguzi bishimira uko biba bifite isuku n’ubuziranenge kuko nta taka bihura naryo cyangwa indi soko y’udusimba twangiza imyaka ndeste nta n’imiti yica udukoko biterwa.
Binyuze muri uyu mushinga, ibigo bibiri by’urubyiruko aribyo YEAN) ndetse na Uruhimbi Kageyo Cooperative (UKC) byubatse ahahugurirwa abahinzi ku bijyanye n’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ndetse no guhinga ubwatsi bw’amatungo hifashishijwe ubu buryo.
Uyu mushinga kandi wahuguye urubyiruko kugukora ubuhinzi budakoresheje itaka 50 rugizwe na 70% by’abagore.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!