Rev Dr Lee Hunmok yabigarutseho kuri uyu wa 9 Ugushyingo mu kiganiro yahaye urubyiruko n’abanyeshuri bo mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Kigali (IPRC Kigali) ku buryo bwo guhindura imyumvire.
Uyu muyobozi yakunze kugaruka cyane ku bihe bikomeye Koreya y’Epfo yagiye icamo mbere yo mu 1970 uyu munsi ikaba ari igihugu gikomeye mu mfuruka zose ibikesha guhindura imyumvire.
Yavuze ko icyo gihe igihugu cyose cyari mu bukene ibice byinshi bimenwamo imyanda nta mihanda cyangwa ibikorwa remezo bikirangwamo ariko uyu munsi henshi hatewe ubusitani busurwa, gifite imihanda inyura mu butaka no mu mazi ndetse n’umuturirwa w’inzu 126.
Ati “Ni gute Koreya yabashije kuva mu bukene? Ni uguhindura imyumvire y’abantu, abaturage batangira gufatanya gukora ibikorwa remezo n’ibindi nta gihembo bategereje.”
Yavuze ko byose bisaba gutekereza cyane, ahantu abandi batabona igisubizo ukakihakura, atanga urugero rw’uko icyo gihugu kiri mu bya mbere bishora mu mahanga kawa na Peteroli bitunganyije kandi nacyo kibikura mu mahanga.
Ati “Iyi myigishirize ihindura inyumvire [Mind Education] ntabwo itanga ubumenyi n’ubwenge gusa ahubwo idufasha kugira imbaraga mu myumvire yacu. Ifasha abantu gutekereza byimbitse bakagira imyumvire ikomeye bakabasha guhuza imbaraga ku buryo bigirira akamaro umuryango.”
Avuga ku mpinduka aya mahugurwa amaze kugira, Dr Lee yagize ati “Twabonye ko yagize akamaro mu guhindura urubyiruko rwari rwarabaswe n’ibiyobyabwenge, inzoga, imikino yo kuri internet n’ingeso mbi z’ubuhehesi, babasha kubaho ubuzima butanga icyizere kandi baniteza imbere.”
Nahumukiza Aime Pacifique wiga mu mwaka wa kabiri muri IPRC Kigali umaze igihe ahabwa aya mahugurwa, yavuze ko ari amahirwe akomeye yagize kuko yayungukiyemo byinshi.
Ati “Twize by’umwihariko uburyo dushobora kubaho muri rusange harimo nko gukoresha igihe neza, amafaranga n’amasomo twiga tuyahuje n’ubuzima busanzwe.”
Yavuze ko ari amasomo yabahaye imyitwarire mishya ishobora guhindura icyerekezo cy’umuntu nk’uwabaswe no gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa ibindi bimubuza gukoresha igihe neza.
Nshimiyimana Abdul Aziz yavuze ko nk’umuntu wakurikiye aya masomo ‘Mfite ukuntu nayahinnye mu mutwe wanjye. Ni intwaro umuntu ashobora kugendana aho ariho hose.. Twasobanukiwe ko ushobora kuba uri umunyembaraga ufite ubwenge ariko utazi kubukoresha. Ni ikirungo kikwereka uko wayobora ubwenge bwawe.”
Umuyobozi wa IYF mu Rwanda, Benjamin Ko, yavuze ko aya masomo amaze imyaka umunani atangwa mu Rwanda hirya no hino mu mashuri, ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi n’izindi ngeri z’abantu. Muri rusange amaze guhabwa abanyarwanda basaga ibihumbi 30.



















TANGA IGITEKEREZO