Ibi byatangajwe ku wa 29 Gicurasi 2026 ubwo hasozwaga umushinga w’imyaka ibiri n’igice washyizwe mu bikorwa na ActionAid Rwanda ifatanyije n’Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).
Uyu mushinga wari ugamije guteza imbere ubushobozi bw’imiryango iyobowe n’urubyiruko kugira ngo ibashe kugira uruhare mu gukurikirana no gusaba imicungire inoze y’ingengo y’imari mu Rwanda.
Wahuguye urubyiruko rugera kuri 1.135 rubarizwa mu mahuriro 43, kandi biteganyijwe ko ruzasangiza ubumenyi rwahawe urundi rubyiruko rugera kuri miliyoni 3.6 ruri mu gihugu.
Uyu mushinga wakorewe mu turere twose tw’Igihugu, utanga ubumenyi ku rubyiruko ruri mu mahuriro anyuranye arimo imiryango yashinzwe na rwo, ndetse n’abaruhagarariye mu nzego zitandukanye, na bo bakazigisha abandi.
Ubushakashatsi bwakozwe na ActionAid ifatanyije na CLADHO, bwashyizwe ahagaragara mu 2024, bwagaragaje ko hejuru ya 70% by’urubyiruko mu Rwanda nta makuru rufite ku igenamigambi ry’igihugu.
Abanabeza Alice, uyobora Umuryango TRI Rwanda ufasha urubyiruko rufite Virusi itera SIDA, yavuze ko ibyo bize muri uwo mushinga byabafashije kumenya ko urubyiruko rufite ijambo ku ngengo y’imari kandi ko hari amafaranga arugenerwa by’umwihariko.
Ati “Twajyaga dukora ingengo y’imari yacu nk’umuryango bikadusaba ubushobozi buke, ariko nyuma tumenya ko no mu turere haba hari ingengo y’imari yagenewe urubyiruko ishobora kudufasha. Ubu urubyiruko dukorana rumaze gusobanukirwa uruhare rwarwo mu iterambere ry’Igihugu, kuko abafite imishinga bamenye ko hari ingengo y’imari Leta iba yarabageneye kandi ko bashobora gutanga ibitekerezo mbere y’uko itegurwa, kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’Igihugu.”
Ishimwe Prince wo mu Karere ka Nyarugenge yavuze ko ubumenyi yakuye muri uwo mushinga bwatumye asobanukirwa uko igenamigambi ry’Igihugu rikorwa ndetse bikamukundisha amasomo ajyanye n’imiyoborere.
Ati “Namenye ko imishinga yose ikorerwa iwacu iba yemejwe ku rwego rw’Akarere ivuye mu bitekerezo by’abaturage, harimo iyagenewe bose n’iy’urubyiruko by’umwihariko. Natangiye gutanga ibitekerezo ku mishinga mbona ikenewe n’urubyiruko mu murenge wacu, kandi imwe muri yo yashyizwe mu bikorwa. Mbere numvaga igenamigambi ari ibintu bikorwa na za minisiteri abaturage bagakurikiza gusa, ariko ubu byatumye no muri kaminuza njya kwiga ishami rya ‘Public Administration’.”
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya ActionAid Rwanda, Liliane Uwantege Kayumba, yavuze ko uwo mushinga wasoje ibikorwa byo gutanga ubumenyi, ariko gushyira mu bikorwa ibyigishijwe ari bwo bitangiye.
Ati “Ubu mugiye mu cyiciro cyo gushyira mu bikorwa ibyo mwize, mube abaturage b’intangarugero mu gutanga ibitekerezo ku igenamigambi. Hari ibibazo byinshi byugarije urubyiruko mugomba kugaragaza, ariko kandi mukareka no kurebera ibibazo mubona mu muryango nyarwanda. Niba ubonye urugero nk’itiyo y’amazi yatobotse ikaba iri gusesagura amazi, na byo birakureba kugira ngo ubigaragaze.”
Impuguke ku ngengo y’imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Muhumuza Emmanuel, yavuze ko urubyiruko rukwiye kugira amakuru ku igenamigambi rya Leta kuko nko mu myaka 25 iri imbere amadeni Igihugu gifata uyu munsi ari rwo ruzayishyura, bityo rukaba rukwiye kumenya uko ayo mafaranga akoreshwa.
Umuyobozi wa gahunda z’ubukungu muri EU Rwanda, Natalija Mucyo Waldhuber, yavuze ko iterambere ry’Igihugu ridashoboka hatarimo ibitekerezo by’urubyiruko, kandi ko bizeye ko ubumenyi rwungukiye muri uwo mushinga buzafasha kongera uruhare rwarwo mu miyoborere n’iterambere.
Usibye imishinga migari y’Igihugu, mbere yo kwemeza igenamigambi rishingirwaho mu kugena ingengo y’imari y’ibikorwa byegereye abaturage, ni bo babanza gutanga ibitekerezo mu tugari, bikagenda bitoranywa kugeza ku rwego rw’Akarere, na ko kakabyohereza ku rwego rw’Igihugu.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubukangurambaga n’Ibikorwa by’Urubyiruko rw’Abakorerabushake muri MINALOC, Kubana Richard, yavuze ko mu myaka itatu ishize urubyiruko rugenda rwiyongera mu kugira amakuru ku igenamigambi ry’Igihugu.
Ati “Urubyiruko rumenya gahunda zihari n’uko rwazigiramo uruhare. Niba ari ukora ubuhinzi akamenya ibikorwa biteganyijwe mu karere ke, niba ari ikoranabuhanga na bwo bikamera bityo, bityo akamenya aho yahera akora imishinga ifite ireme.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CLADHO, Dr. Safari Emmanuel, yavuze ko hakiri icyuho mu buryo abaturage basobanukirwa igenamigambi rya Leta, kandi ko bikwiye kongerwamo imbaraga kuko hari abacyumva nk’ibintu batekererezwa, bigatuma badakurikirana ngo barebe niba ibyo ubuyobozi bwabasezeranyije biri gushyirwa mu bikorwa koko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!