Zimwe mu ngamba abakurikiranira hafi iby’imibanire n’umuryango basanga zishora kugarura amahoro mu muryango harimo ubukangurambaga ku mpande zitandukanye n’urubyiruko rusabwa gufata iya mbere rukayakumira binyuze mu guhanura ababyeyi byakwanga rugatanga amakuru hakiri kare.
Raporo yashyizwe ahagaragara na Komisiyo ya Sena ishinzwe uburenganzira bwa muntu igaragaza ko amakimbirane akurura impfu zo mu miryango ari kwiyongera. Mu 2010 abantu bagera kuri 400 barahohotewe, mu 2014 bagera kuri 450. Iyi mibare kandi isa n’iyikubye kabiri igera ku 1000 mu 2015, aho muri aba abenshi ari abapfuye.
Ku wa 18 Ukwakira 2017, Umuryango witwa ‘Abato’ ufite intego zo gufasha abana n’imiryango yabo kwita ku buzima bwabo wasabye abanyeshuri b’Urwunge rw’Amashuri wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro kugira uruhare mu gukumira amakimbirane mu miryango.
Pasiteri Mukiza Jowas ukuriye amatorero n’amadini muri Kicukiro yagize ati “Muri iki gihe umuryango ufite ibibazo byinshi birimo gutandukana kw’abashakanye, abana batandukana n’ababyeyi, ababyeyi bicana kubera ibibazo biri mu miryango. Twaje kuganira n’abana ngo turebe uruhare bagira mu kubikemura.”
Yongeye ati “Umwana afite uruhare rwo gukemura amakimbirane mu muryango. Tuganira, twababajije uruhare bagira mu kubikemura, batubwira ko imyitwarire myiza yabo itanga amahoro mu muryango kandi ko bafite uruhare mu gukemura amakimbirane igihe yavutse mu muryango. Iyo umwana yitwara neza, iyo atanze inama ku mubyeyi aramwumva.”
Uretse imyitwarire y’umwana, mu gihe bibaye ngombwa abana basabwe ko bavuga amakimbirane ari iwabo, izindi nzego zikabafasha kubikemura.
Umuyobozi w’iki kigo, Nkurunziza Samuel, yavuze ko amakimbirane mu muryango agira ingaruka ku myigire y’abana.
Yagize ati “Amakimbirane mu muryango arahari kandi ingaruka zayo zigera ku bana. Amakimbirane aterwa n’impamvu zitandukanye, hari aterwa n’abana. N’imyitwarire yabo ishobora gutuma akemuka […] bitewe n’uko umwana yitwara, ashobora kwegera ababyeyi akababwira uko bitwara bakamutega amatwi.”
Zimwe mu ngaruka yagarutseho ni ugutsindwa mu ishuri, kuba inzererezi, imyitwarire idahwitse, kubura ibyo abana bakenera kandi batakagombye kubibura, guta ishuri n’ibindi.
Umuyobozi w’umuryango ‘Abato’, Nzeyimana Perusi, yavuze ko intego y’ibi biganiro ari ukugira ngo abana bazavemo abanyarwanda beza kandi bakundana, yongeraho ko amakimbirane yo mu ngo atari mu Rwanda honyine, ko agomba gukemuka abantu bose bashyize hamwe bakayarwanya ariyo mpamvu bigisha abana n’abakuru.
Abanyeshuri bagaragaje ko bumvise impanuro bahawe kandi bagomba kugira uruhare mu gukumira no gukemura amakimbirane mu muryango.



















TANGA IGITEKEREZO