Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu ubwo abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda biga ibijyanye no kubyaza umusaruro ibikomoka ku matungo (animal production) bakoreraga urugendo ku kigo cy’imari CIC Microfinance cyavukiye muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), bashaka kumenya uko cyatangijwe, imbogamizi n’ibyafashijwe ngo icyo kigo kimwe muri bimwe byihagazeho ku isoko.
Aba banyeshuri bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa CIC Microfinance, Gilbert Banamwana n’ushinzwe inguzanyo, Rogers Sande
Aba banyeshuri kandi basuye ULK aho basobanuriwe imikorere y’ikigo cy’iyi kaminuza gishinzwe guhugura abafite imishinga ishobora kubyara inyungu (ULK business incubation center), basobanurirwa amahirwe y’umurimo ahari n’ibindi.
Banamwana yavuze ko imyigishirize amashuri agenderaho n’imyumvire abanyeshuri bafite, biri mu bituma batinya guhanga imirimo bakiri ku mashuri ndetse rimwe na rimwe no ku isoko ry’umurimo ntibisange.
Ati “Umuntu iyo yiga hari ibindi yakora. Umuntu ashobora kwiga ahinga, ashobora kwiga atwara imodoka, ashobora kwiga acuruza. Abanyeshuri bakwiriye kumenya inshingano zabo atari ukwiga gusa.”
Yavuze ko imyigishirize iriho ubu nayo igira uruhare mu kudafasha urubyiruko kwihangira imirimo bakiri ku mashuri, nyamara ariho baba bafite umwanya uhagije ugereranyije n’iyo basoje.
Ati “Ni abantu biga bashaka amanota, akiga avuga ngo ngire amanota 80 cyangwa 90, aho kwiga ashaka ubumenyi. Ugasanga umuntu yatsinze ibijyanye n’umusoro ariko wamubwira ngo menyekanishiriza umusoro, ntabyo azi. Akiga gukora porogaramu za mudasobwa ariko atabizi nyamara isomo yararyujuje. Bakwiriye guhindura, niba azi gukora za imbuga za internet, yagakwiriye gutangira kubikora akiri ku ishuri abantu bakamwishyura ariko kuko benshi biga bashaka amanota, bwa bumenyi usanga ari buke.”
Banamwana yasabye amashuri guhindura imikorere, akinjizamo uburyo butuma ibyo bigisha biba ibishobora gushyirwa mu ngiro, aho kuba ibiri mu nyandiko gusa.
Ati “Amashuri akwiriye kunoza inyigisho batanga, zikaba izishyirwa ibintu mu bikorwa aho kuba mu magambo cyane. Bakwiriye kandi gukora ubushakashatsi busubiza ibibazo bihari. Abanyeshuri iyo basoza amashuri, bakora ubushakashatsi ariko bukwiriye kuba ubushakashatsi busubiza ibibazo bihari ku buryo na nyuma y’aho babibyazamo akazi.
Raporo yamuritswe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) muri Werurwe uyu mwaka ku bikenewe ku isoko ry’umurimo [ni ukuvuga akazi gahari n’inzego karimo] ndetse n’ibyigishwa mu mashuri, yagaragaje ko mu byiciro by’imirimo 268 byakorewemo ubushakashatsi, byagaragaye ko 85,1% baba badafite ubumenyi bukenewe mu buyobozi bw’ibigo ndetse n’imyanya y’abahanga mu mashami atandukanye aba ari muri ibyo bigo.
Banamwana asanga uburyo bwo kuziba icyo cyuho, ari ugukurikirana imyigire y’abanyeshuri bakiri ku mashuri ku buryo ibyo biga babishyira mu ngiro hakiri kare, bakazagera mu kazi bisanga.
Banamwana yasabye abanyeshuri nabo kubanza kureba ibyo bafitemo ubumenyi, bakareba ibibazo byugarije sosiyete hanyuma bakaza bazanye ibisubizo.
Ati “Usanga abenshi bumva ko inshingano zo guhanga umurimo atari izabo, akumva ibye ni ukwiga nta kindi yakora. Bumva ko guhanga akazi byagenewe abashoramari banini, nyamara nabo bafite inshingano zo kwihangira akazi.”
Zimwe mu mbogamizi aba banyeshuri bagaragaje bahura nazo harimo kubura igishoro, ubushake buke, kutigirira icyizere, kubura abajyanama n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!