00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rwazirikanye intwari rusanira inzu abatishoboye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 January 2017 saa 12:14
Yasuwe :

Mu gihe hitegurwa kwizihiza umunsi w’Intwari uba ku ya 1 Gashyantare 2017, urubyiruko rwakoze ibikorwa by’ubwitange rukoresha amaboko hirya no hino mu gihugu.

Muri buri Kagari hirya no hino mu gihugu hakozwe umuganda ngarukagihembwe w’urubyiruko, kuwa gatandatu tariki ya 21 Mutarama, urubyiruko rusana inzu z’abatishoboye, cyane cyane iz’abafite ubumuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Mwesigwa Robert, avuga kuri ibyo bikorwa by’urubyiruko, yagize ati "Urubyiruko rwahuriye mu muganda mu rwego rwo kuzirikana ku butwari bwa bakuru babo bagize uruhare mu kubohora igihugu."

Uyu muganda wateguwe n’Inama y’igihugu y’Urubyiruko ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Hamwe mu hakorewe ibyo bikorwa, ni Kagali ka Rusheshe, Umurenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro, urubyiruko amagana rwubakira Sibomana Bosco utari ufite ahaba bitewe n’imvura yamusenyeye inzu, agasigara ntaho kwikinga.

Sibomana ufite ubumuga bw’ingingo yashimiye cyane urubyiruko rwatangije iki gikorwa cyo kumwubakira inzu kubw’urukundo, imbaraga ndetse n’umuco wo gukunda igihugu bafite.

Umuganda wihariye watangijwe n’urubyiruko mu myaka ibiri ishize nyuma yo kuva mu Itorero biyemeje kugira uruhare rufatika mu bikorwa by’amaboko bigamije kubaka igihugu.

Urubyiruko rw’u Rwanda rufata ibikorwa nk’ibi by’ubwitange biri ku isonga mu kubaka umuco w’ubutwar n’ubwitange bugamije kuzamura itermbere ry’igihugu.

Urubyiruko mu Kagali ka Rusheshe mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro bubakira uwasenyewe n'imvura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages