00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rwiyise ‘abuzukuru ba shitani’ rwazonze abakorera mu mujyi wa Rubavu

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 24 April 2017 saa 08:40
Yasuwe :

Abaturage bakorera ibikorwa byabo mu duce dutandukanye two mu mujyi wa Rubavu, bavuga ko bazonzwe n’agatsiko k’urubyiruko rwiyise ’abuzukuru ba shitani’ bahohotera abahisi n’abagenzi, bakabambura ibyo bafite, bakanabakubita cyane cyane mu masaha y’umugoroba.

Abatuye uyu mujyi n’abahakorera bavuga ko bakeneye izindi mbaraga mu rwego rwo guhashya ibikorwa by’uru rubyiruko.

Sibomana Theoneste, umucuruzi mu mujyi wa Rubavu yagize ati ’’Ndabazi ko bahari cyane cyane nijoro, iyo urebye hirya ahita aterura ibiri hafi aho. Habayeho kubafata bakabagorora byabashyira ku murongo bakabasha no kwiga kuko kubajyana icyumweru kimwe ukabona baragarutse ntacyo bitanga.’’

Aba baturage kandi bavuga ko ugerageje gukangara uru rubyiruko rumutera ubwoba cyangwa rugahumanya inzu ye rukoresheje amazirantoki.

Simuhorana Marie Goreti ati’’Aba bana si rimwe, si kabiri baterura ibintu mu maduka, baratuzengereje. Bakoresha igitugu bagatwara iby’abandi bakirukira ku iseta yabo. Iyo ubavuzeho baravuga ngo baragutera ‘cirage’ ugasanga basize amazirantoki ku nzu yawe. Nta muntu ubafata. Inzego z’umutekano zibyitayeho bafatwa.’’

Ikindi ni uko ngo bitwaza inzembe ku buryo ku buryo hari abo bakeba bakabakomeretsa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi , Uwimana Vedaste yemeza ko iki kibazo gikomeye ariko hari ingamba ubuyobozi bwafashe kugira ngo gikemuke ku buryo burambye.

Ati’’Turifuza ko iri zina abuzukuru ba shitani ryavaho. Tuzaganira n’imiryango yabo kuruta kubajyana mu bigo ngororamuco kuko harimo abafite imyaka 10, abo duheruka gufata umukuru muri bo yari afite imyaka 16.”

Ikibazo cy’abuzukuru ba shitani giherutse kuganirwaho mu nama y’umutekano y’umurenge wa Gisenyi yahuriyemo inzego z’ibanze, ubuyobozi bw’ingabo ndetse na polisi.

Muri Gashyantare umwaka ushize, Polisi yataye muri yombi Balinda Elie w’imyaka 60, wafatwaga nk’umuyobozi mukuru w’abuzukuru ba shitani akaba yariyemereraga ko bajyaga kwiba bakamuzanira ibyibano akabigurisha, akabaha 50% by’amafaranga avuyemo.

Kamwe mu duce tugize Umujyi wa Rubavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages