Urwo rugendoshuri rwakozwe n’abagera kuri 60 mu cyumweru gishize mu gusoza ukwezi kw’ibikorwa by’ubukorerabushake bari bamazemo igihe bakora bagamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Bageze mu Karere ka Nyagatare basuye ibimenyetso by’amateka birimo aho urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiriye i Kagitumba; umusozi wa Nyabwishongwezi aho Gen Fred Gisa Rwigema yarasiwe n’Indaki ya Perezida Kagame Paul wari uyoboye urugamba< iri i Gikoba aho bita ku Gasantimetero n’ibindi.
Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Ruhango, Nsaziyinka Prosper, yasobanuye ko imwe mu mpamvu yabateye gutegura urugendoshuri ari ukwigira ku mateka y’urugamba mu kubohora igihugu.
Ati “Twashatse kuza kwiga amateka azadufasha gukomeza gukora byinshi twigira ku Ngabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuko tubona umusaruro ndetse n’ubuhanga atuyoborana, tukumva ko nituza tukareba amateka y’uburyo yayoboye urugamba bizadufasha mu kwihutisha iterambere ry’igihugu.”
Nyuma yo kuhasura no gusobanurirwa amateka bamwe mu rubyiruko bavuze ko bahakuye imbaraga zibafasha gukomeza gukorera igihugu.
Mukangoga Providence ati “Nkurikije ibyo bagiye batwereka uko urugamba rwatangiye; ni amateka akomeye agomba kutwigisha nk’urubyiruko kuko hari igihe tureba ibintu uko bimeze tukibwira ko biri mu kirere nk’uko ahora abivuga [Perezida Kagame] ariko biba bitweretse ko tugomba gukorera hamwe mu kubaka igihugu cyacu nta kurangara.”
Hussen Bashima yavuze ko yashimye umurava waranze Ingabo za RPA Inkotanyi mu kubohora u Rwanda.
Ati “Hari byinshi bitwereka kuko iyo abantu basigaga imiryamgo yabo bakagira ibyo bubaka icyo gihe, rwari urugamba rw’amasasu ariko ubu ntirukiri urw’amasusu; ni urw’iterambere kandi twese dufatanyije ni ngombwa ko tubigiramo uruhare.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yasabye urubyiruko gukomeza gukora cyane bubaka igihugu cyiza kuko imbaraga bazifite.
Ati “Nta na kimwe batashobora bakurikije kwihangana bakura ku muco wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, kwihangana yagiriye hano muri ino misozi ureba hano akageza u Rwanda aho arugejeje. Nabo rero bagiye gukomeza gukora ariko noneho biyungureho imbaraga nyinshi mu bijyanye n’iterambere.”
Yakomeje agira ati “Turavuga ngo umuturage wa Ruhango ashobora gukena kubera iki kandi urubyiruko rwaje hano rwamaze kubona icyo rwakora, yabura aho aba kubera iki, yahinga nabi kubera iki, cyangwa se igihugu muri rusange cyabura umutekano kubera iki urubyiruko nk’uru ruhari?”
Abakoze urugendoshuri bavuze ko mu byo bagiye gukora harimo kwigisha bagenzi babo bahagarariye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!