Ku wa 21 Nyakanga 2021 inka ya Nibarore Veneranda wo mu Mudugudu wa Karambi mu Kagari ka Munyina mu Murenge wa Busoro byavuzwe ko yaramburuye inyana eshanu zirimo ifite isura itameze nk’iy’izindi.

Iyo nka yahawe muri gahunda ya Girinka yari imaze igihe yaranze kwima, bakoresha uburyo bwo kuyirindisha no kuyitera intanga.

Mu itangazo urwo rugaga rwasohoye kuri uyu wa 2 Kanama 2021 rishyirwaho umukono na Visi- Perezida warwo, Dr Tumusabe Marie Claire, rwagaragaje ko iyo nka itabyaye nk’uko byanditswe, ahubwo utwo turambu twayivanwemo ku wa 21 Nyakanga 2021 hagendewe ku kuramira ubuzima bwayo bwari mu kaga.

Ruti “Umuvuzi w’amatungo Hasingizweyezu Jean d’Amour ushinzwe ubworozi mu Murenge wa Busoro yarayisuzumye asanga ko hari imwe muri izo nyana yari itambamye, ipfuye kandi yafunze inzira z’izindi, yiyemeza kuzikuramo kugira ngo harokorwe ubuzima bw’iyi nka.”

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko ibyavuzwe ko ibyabaye ari ibisanzwe kandi bishobora guterwa no kwigabanyamo kw’intanga ngore na byo atari byo.

Riti “Nta n’ubwo byakagombye gushyirwa mu bintu bisanzwe kuko ubundi bizwi neza ko inka ari itungo ribyara rimwe mu mwaka kandi inyana imwe. Iyo bibayeho ntibiterwa no kwigabanya kw’intanga ngore zirenze imwe, ahubwo biba byaturutse ku kurekurwa kw’intanga ngore zirenze imwe, buri imwe igahura n’intanga ngabo yihariye bigatuma haboneka inyana nyinshi.”

Urugaga rw’Abaganga b’Amatungo rwavuze ko iyo hakoreshejwe tekiniki yo gutera intanga, itandukaniro rinini ribamo ugereranyije no kwimya bisanzwe, ni intanga ngabo zishyirwa mu nda. Ikoranabuhanga ririmo ni uko amasohoro yari gushyirwa mu nka imwe gusa ashyirwa mu nka 300- 400.

Riti “Harimo inyungu nyinshi cyane kandi intanga ntacyo ziba zahinduwemo mu mwimerere wazo. Harimo rero inyungu nyinshi cyane mu kubangurira no gukwirakwiza intanga zikomoka ku mfizi z’indobanure mu buryo buhendutse.”

Urwo rugaga rwakomeje ruvuga ko umuvuduko w’intanga n’ubundi buziranenge bibanza gupimwa muri Laboratwari kandi nta muvuduko w’ikirenga ubaho ku bijyanye no kurindisha.

Rwemeza ko tekiniki yo kurindisha na yo isanzwe ikoreshwa mu bworozi nk’uko byakozwe ku nka ya Nibarore Veneranda hagamijwe kugena igihe nyacyo inka izarindiraho n’isaha nyayo intanga ngore izarekurwa (ovulation) n’igihe intanga ngabo zizatererwa, bityo bigahura igihe nyacyo bikabasha kuvamo inyana.

Ibi kikorwa kubera ko ari intanga ngabo ari n’intanga ngore, buri kimwe kigira amasaha ntarengwa y’ubuzima bwacyo iyo kiri mu nka. Intanga ngabo imara amasaha 24 na ho intanga ngore ikaba yamara amasaha hagati ya 10 na 12.

Iyo bikiri bizima birakora, byaba byarengeje igihe ntibikore bitewe n’uko byose biba byapfuye, n’iyo biramutse bihuye intanga ngore yarengeje ariya masaha, bikurikirwa n’urupfu rw’iryo gi ryavuyemo (mortalité embryonnaire) bityo inka ntishobore gufata.

Ku kijyanye n’ibyavuzwe ko imwe muri izo nyana yari ifite isura itameze nk’izindi, urugaga rw’abaganga b’amatungo rwavuze ko bishobora kuba byaraturutse ku kuba akanyana kitiriwe iyo sura karatsikamiwe igihe kirekire mu nda ya nyina, utundi natwo twari tukiri duto tutarakura, uwatureba atamenyereye isura nyayo y’uturambu tw’inka tukiri duto akabona bitandukanye.

Ku byavuzwe ko icyaba cyarabaye kugira ngo haboneke inyana eshanu ari uko intanga ngore n’ingabo zahujwe ingore ifite ikibazo, iyo ntanga ngore ikigabanyamo uduce ari yo mpamvu havutse inyana eshanu, urwo rugaga rwabuze ko atari byo.

Rwemeje ko “Ibishobora kubaho n’ubwo ari gake, ni iyo urusoro rwakozwe nyuma yo guhura kw’intanga ngore n’intanga ngabo rwigabanyamo mu buryo busa. Icyo gihe inka ibyara iby’igitsina kimwe (inyana cyangwa ibimasa).”

Naho ku byavuzwe ko habayeho kwigabanya kw’intanga ibanguriye, mu gihe iri kwigabanya irangirika bitewe no kurindishwa imburagihe byanatumye uturango (genes) twangirika, rwemeje ko ukuri ari uko kurindishwa iyo biba byarakozwe imburagihe, za ntanga zitari kubasha guhura ngo zivemo rya gi (urusoro). Iryo gi rinabonetse, ntiryabaho, ryapfa vuba.

Aborozi bahumurijwe

Urugaga rw’abaganga b’amatungo rwavuze ko nyuma y’urujijo inkuru zanditswe zateye mu banyamwuga bishobora gutera impungenge ndende mu borozi b’inka basanzwe bakoresha tekiniki yo gutera intanga.

Ruvuga ko rwasanze ibyabaye ari ugukura kw’intanga ngore zirenze imwe (kandi ni ibintu bibaho nubwo atari kenshi), zose zihura n’intanga ngabo imwe imwe, bivamo utunyana dutanu (Fraternal twins).

Ngo ntitwabashije gukura ngo tuvuke ku mpamvu zinyuranye, ariko ahanini byaturutse ku kibazo cy’ubwinshi mu nda ya nyina hato n’imirire yatwo mu ngobyi itari ihagije. Byatuviriyemo gupfa.

Urugaga rw’abaganga b’amatungo rwatangaje ko ibyabaye ku nka yaramburuye utunyana dutanu ntaho bihuriye na tekiniki yo gutera intanga
Urugaga rw’abaganga b’amatungo rwatangaje ko ibyabaye ku nka yaramburuye utunyana dutanu ntaho bihuriye na tekiniki yo gutera intanga

[email protected]