Ubuyobozi bw’uru rugaga bwabwiye abadepite bagize Komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko ko bakomeje kugorwa n’abantu binjira muri uwo mwuga nta ruhushya.
Umuyobozi wa RAHPC, Maj Gasherebuka Jean Damascène, yagize ati “Dukora igenzura tugahagarika abakora umwuga nta ruhushya ariko nyuma turagaruka tugasanga hari abandi bajemo.Itegeko ryacu rirasobanutse, n’umukoresha uha akazi umuntu utarabyize agomba guhanwa.Twagiye tuganira na Minisiteri y’ubuzima inshuro nyinshi ariko nta gikorwa.”
Gasherebuka yasabye ko Minisiteri y’ubuzima ishyiramo ingufu mu kurwanya abo bantu kuko ikibazo kigaragara mu mavuriro yaba aya Leta ndetse n’ayigenga nkuko The Newtimes yabitangaje.
Depite Mukandekezi Petronille yavuze ko bibaje kumva ko hari abavura abarwayi batabyemerewe kandi urugaga rushinzwe kurengera ubuzima bw’abanyarwanda.
Yagize ati “Mwatubwiye ko hari ibitaro bikoresha abantu badafite icyangombwa cyo gukora uwo mwuga, mutubwira ko inshingano yanyu ari ugutanga ibyo byangombwa no kubibaka ariko ntitwakwirengagiza ko abo bantu bakomeje kuvura abanyarwanda. Mugomba kugenzura ko abanyarwanda bahabwa ubuvuzi bubakwiriye. Gutanga umuti utabifitiye uruhushya ni bibi cyane byanavamo kwica umuntu.”
Umuyobozi wungirije w’inama y’Igihugu ya za Farumasi, Noel Rutambuka na we yemeye ko hari abakora mu buvuzi batabyemerewe, icyakora avuga ko bakorana na Polisi abo bantu bagatabwa muri yombi.
Yagize ati “Mu igenzura ryacu rya mbere mu 2004 twabonye benshi bakoraga nta ruhushya, tubaha ukwezi ko kubikosora. Mu 2015 icyo kibazo twongeye kukibona, turabahana. Amafaranga yo kugenzura nayo aba ari make kuko aturuka mu ngaga. Bituma dukora igenzura rimwe mu mwaka kandi twakabaye turikora nibura gatatu.”
Hanagaragajwe ikibazo cy’uburyo bamwe mu banyeshuri biga iby’ubuvuzi bigishwamo, bigatuma barangiza badafite ubumenyi buhagije bwo gukora uwo mwuga.
Bagaragaje ko amashuri afite abanyeshuri benshi badahuye n’ibikoresho bihari, abarimu badahagije, laboratwari zo ku rwego rwo hasi, ndetse n’abarimu bigisha ibyo badafitemo ubumenyi.
Zimwe mu nshingano z’ingaga z’ubuvuzi ni ukugenzura ubushobozi bw’abakora uwo mwuga, hasuzumwa niba buhwanye n’ibikenewe, abashoboye bagahabwa uruhushya abatabyemerewe bagasabwa kujya kongera ubumenyi.



















TANGA IGITEKEREZO