Ibi byagaragajwe mu kiganiro mpaka byahuje impande zombi kuri uyu wa 30 Nzeri.
Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya akarengane, Kanzayire Bernadette, yavuze ko mu bibazo by’abaturege uru rwego rwakira harimo ibishobora gutuma abavoka bakekwaho ruswa.
Yagize ati “Hari ibirego twakira aho umuturage avuga ati ‘Avoka wanjye abo tuburana baramuguze,[…]ndetse nibo bamutwara iyo tugiye mu rukiko; ibyo bavuga rero bishobora kuba bifite ishingiro. Kumenya ukuri kwabyo ni mwe mugomba kubihinyuza.”
Yakomeje agira ati “uwamaze kwemererwa ruswa cyangwa wariye avanse ntabwo akora umurimo nk’uko yari kuwukora. Aba areba wa wundi wamuhaye menshi kuko hari n’abakira ruswa ku mpande zombi.Yabona umuburanyi umwe yamuhaye arenze ayundi ho 10% ubwo akaba ari we ufite ukuri; ntabwo ari ukuri ko mu rubanza; ni ukuri ko mu mitungo.”
Yongeyeho ko“ubikora atyo yaba ahemukira urugaga, urwego rw’ubutabera nawe ubwe.”
Urugaga rw’abavoka rubivugaho iki?
Umuyobozi w’Urugaga rw’abavoka, Me Anita Mugeni yemera ko kuba bivugwa ko hari ruswa mu bavoka bifite aho bihera, kandi ko buri wese muri bo agomba gusuzuma uruhare rwe.
Yagize ati “Kuba bivugwa ni uko hari umwe cyangwa babiri bashobora kuba baratandukiriye. Uyu mwanya uraza kuba uwo kwikebuka, twibaze ngo ‘ese ko bituvugwaho, twabirwanya dute, ntiduhe urwaho abashaka kutwanduriza izina?’ “
Me Mugeni yongeyeho ko bidakwiriye ko abavoka baba ikiraro gituma ruswa ihabwa intebe mu rwego rw’ubutabera.
Kuva muri 2012, Urwego rw’Umuvunyi ruhawe ububasha bwo gusaba urukiko rw’ikirenga gusubirishamo imanza zagaragayemo akarengane, rwakiriye amadosiye, 4492.
Muri yo 2975 nta karengane kagaragayemo nyuma yo gusuzumwa, imanza 148 zaburanishijwe mu rukiko rw’ikirenga, naho amadosiye 1369 ntarakorerwa isesengura, bitewe n’abakozi babishinzwe bakiri bake.
























TANGA IGITEKEREZO