Aya matora aje akurikira ayabaye mu mu mezi ane ashize, aho urugaga rw’abavoka rwari rwatoye Me Nduwamungu Jean Vianney, nyuma ariko ayo matora agateshwa agaciro n’urukiko rukuru, bitewe n’uko atakozwe mu mucyo.
Hari bamwe mu banyamategeko bakemanze aya matora, kuko ngo Me Kavaruganda yari umukandida rukumbi, ndetse n’abanyamakuru bakaba bahejwe mu bikorwa byo gutora.
Hari amakuru avuga ko hari abandi bavoka bari baratanze ibyangombwa byo kwiyamamaza, ariko ngo kubera gusabwa ibyangombwa by’umurengera, bituma batemererwa guhatanira umwanya wa perezida w’Urugaga.
Umwe mu banyamategeko ukorera muri uru rugaga yabwiye abanyamakuru ati “Natwe byadutunguye, kubona hari umukandida umwe gusa, kandi hari abandi batanze ‘Candidature’ ikindi kandi buri wese yakwibaza, ni uburyo banze ko itangazamakuru rikurikirana ibi bikorwa by’amatora”
Hari undi nawe wanenze igikorwa cyo guheza itangazamakuru avuga ati “Ubundi abanyamategeko ni twebwe ba mbere bazi amategeko. Ariko biratangaje kubona ari twebwe ba mbere tuyishe. Abanyamakuru bafite uburenganzira bwo gukurikirana amatora no kugera ku nkuru zose. Aha rero ibyo bakoze ubanza hari ikibyihishe inyuma…”
Me Kavaruganda watorewe kuyobora urugaga rw’Abavoka yabwiye itangazamakuru ko ibyakozwe mbere byo kubaheza nta ruhare yabigizemo ndetse nta bubasha bwabyo yari afite, ariko avuga ko agiye gusubiza ibintu ku murongo mu rugaga ndetse azakorana neza n’itangazamakuru.
Ati “ Nk’umukandida; ntabwo mba ndi umuyobozi w’inama; mfatwa nk’umukandida nta burenganzira mba mfite bwo kugira icyemezo mfata, kuri jye nkunda itangazamakuru rifite ububasha bukomeye cyane, kandi tuzakorana neza”
Me Kavaruganda Julien watorewe kuba perezida w’Urugaga rw’abavoka ni umuhungu wa Kavaruganda Joseph wigeze kuba perezida w’urukiko rw’ikirenga akaba yarishwe mu gihe cya Jenoside.



















TANGA IGITEKEREZO