Umuhango wo kurahiza abavoka bashya wayobowe n’Urukiko rw’Ikirenga, aho biyemeje kwirinda kubogama mu kazi kabo ka buri munsi no kubahiriza amtegeko hagamijwe gusegasira ubutabera.
Aba bavoka bakanguriwe gukoresha porogaramu y’ikoranabuhanga (IECM) mu kwihutisha serivisi baha abakiriya babagana nk’uko The New Times yabitangaje.
Louis-Marie Mugenzi, Umucamanza mu rukiko rw’Ikirenga wari uyoboye inteko irahiza, yagize ati “Buri munyamategeko asabwa kubahiriza ibikubiye mu ndahiro n’amategeko, kurangwa n’ubunyangamugayo, ukutabogama no kwirinda ruswa mu mwuga.”
Umuyobozi w’urugaga rw’Abavoka, Julien-Gustave Kavaruganda yavuze ko hamwe n’abavoka bashya kugeza ubu urugaga rumaze kugira abanyamuryango 1269, mu byo rushyize imbere hakaba harimo kubongerera ubushobozi.
Ati “ Tuzakomeza kubaha amahugurwa ya ngombwa harimo no kubakangurira kubahiriza indangagaciro yo kwirinda ruswa.”
Ukubaka ubushobozi bw’Abavoka ni imwe mu ntego urugaga rwihaye kuva mu 2016 kugeza mu 2020, izashyirwa mu bikorwa itwaye miliyari zigera kuri enye z’amafaranga y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO