00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugaga rw’Abenjeniyeri rwatunze agatoki abakorera leta barutera umugongo

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 21 August 2018 saa 12:22
Yasuwe :

Urugaga rw’Abenjeniyeri mu Rwanda, rwatangaje ko abakora uwo mwuga barimo n’abakorera leta, batitabira kurujyamo, bikagira ingaruka ku mikoreye yabo no ku iterambere.

Mu Rwanda habarurwa abenjeniyeri bari mu rugaga rumaze imyaka 10 rushinzwe, basaga 1200 barimo 800 babukora n’abandi bimenyereza umwuga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Mbere, Perezida w’Urugaga rw’Abenjeniyeri, Eng. Kazawadi Papias, yavuze ko abantu bakora muri leta bari mu batitabira kurujyamo.

Iki kiganiro cyibanze ku cyumweru cy’ibikorwa by’Abenjeniyeri n’inama y’iminsi ibiri igamije gushakira ibisubizo ibibazo birwugarije, Eng. Kazawadi, yavuze ko ari kimwe mu bizashakirwa umuti.

Ati “Abantu benshi cyane cyane abakoraga n’abagikora muri leta, bamwe ntibabona ko ari ngombwa kuza mu rugaga. Ntabwo benshi bararuzamo”.

Yasobanuye ko abenshi batarumva neza akamaro ko kujya mu rugaga kandi bigira ingaruka z’uko abadakorera leta na bo banga kurujyamo bitwaje ko n’abo b’abayobozi batarurimo.

Umuyobozi w’ishami ryo kugenzura ubuziranenge bw’inyubako mu kigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire, Haruna Nshimiyimana, yavuze ko Abenjeniyeri bakwiye kujya mu rugaga kuko ari ho hakemurirwa ibibazo bagira.

Ati “Icyo tubatezeho iyo bahuye ni ukugira ngo dushobore kunga ubumwe bwabo, kubongerera ubushobozi, kwimakaza ubunyamwuga n’ubunyangamugayo no kubuza abiyitirira umwuga gukomeza kuwuvangira.”

Yasobanuye ko kwiyitirira umwuga bigira ingaruka zikomeye ku makosa akorwa mu myubakire ashobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage, mu gihe bubatse ibitujuje ubuziranenge.

Urugaga ntirwatangaje umubare w’abenjeniyeri bakorera leta batarurimo cyangwa umubare w’abize uyu mwuga bakagombye kuba barurimo.

Urugaga rufasha abanyamwuga barwo gukemura ibibazo bagirana n’abo bakorera, gukora ibintu byujuje ubuziranenge, kubavuganira n’ibindi.

Inama y’abenjeniyeri izabera i Kigali, ku wa 22-23 Kanama 2018, ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwabo mu kubaka ubukungu rw’u Rwanda”.

Nyuma yayo abazayitabira bazasura urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo, nk’umwe mu mishinga ikomeye yagezweho ihuje ubumenyi bw’Abenjeniyeri batandukanye.

Icyumweru cy’ibikorwa by’abenjeniyeri cyatangiye ku wa 20 Kanama, kizibanda ku bukangurambaga mu mashuri, yigisha amasomo y’ubumenyingiro bashishikariza abakobwa kwitabira kwiga uyu mwuga.

Hazabaho kandi gushishikariza abenjeniyeri kwinjira mu rugaga, ibi bikorwa bikazasozwa ku wa Gatandatu bakora umuganda rusange.

Kujya mu rugaga bisaba kuba warize amasomo y’Abenjeniyeri, ugatanga 20 000 Frw, ugatanga umusanzu wa 200 000 Frw ku mwaka ku munyarwanda cyangwa 500$ ku munyamahanga.

Perezida w’Urugaga rw’Abenjeniyeri, Eng. Kazawadi Papias, yavuze ko abantu bakora muri leta bari mu batitabira kurujyamo
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubwikorezo muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Byiringiro Alfred, yavuze ko kwitabira inama byungura ubumenyi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages