00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugaga rw’Abenjenyeri rwaburiye abashyira ibikorwa by’amashanyarazi hafi y’ingo z’abaturage

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 23 February 2019 saa 11:24
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abenjenyeri mu Rwanda, bwaburiye abakora ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage bakirengagiza amategeko ngenderwaho bakanyuza imiyoboro cyangwa insinga z’amashanyarazi hejuru y’inzu z’abaturage.

Amabwiriza ateganya ko muri metero 12 uvuye ku muyoboro nta nzu igomba kubakwamo kubera ko byagira ingaruka ku buzima bw’ahabatuye.

Kuri uyu wa Gatanu ubwo itsinda riturutse mu rugaga ryakoraga ubugenzuzi mu turere twa Ngoma na Kirehe, ahari kubakwa umuyoboro w’amashanyarazi mu mirenge itandukanye y’utu turere, hagaragajwe ko hari insinga z’amashanyarazi zinyura hafi y’inzu.

Eng. Rusizana Jean Bosco wari uyoboye iri tsinda, yavuze ko hari bamwe mu bakora ibikorwa byo kubaka imiyoboro y’amashanyarazi usanga insinga zinyura hafi y’inzu cyangwa amapoto akaba yubatse hafi y’inzu z’abaturage.

Yagize ati “Ubundi hari ibipimo by’intera iteganywa n’itegeko, nk’ahantu hanyura amashanyarazi bisabwa ko muri metero 12 hagomba kuba nta nzu z’abaturage zihari. Twabasabye rero ubutaha kujya babyubahiriza”.

Eng. Rusizana avuga kandi ko hari aho abakora muri ibi bikorwa usanga badafite imyambaro yabugenewe ku buryo bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ibikorwa byo kubaka uyu muyoboro byatangiye mu 2017, byitezwe ko muri Werurwe uyu mwaka abaturage bazatangira gucana.

Eng. Mwizerwa Eric ukorera NPD COTRACO iri kubaka uyu muyoboro, yavuze ko aho bigaragara ko insinga z’amashanyarazi zanyuze hafi y’inzu z’abaturage biterwa n’imiterere y’igihugu ariko nta ngaruka byagira ku muturage.

Yakomeje avuga ko iyo bashyiraho ibikorwa nk’ibi hari aho biba ngombwa ko bagendera ku bipimo mpuzamahanga.

Yagize ati “Ikiba cyarakozwe ni ukunyuza hafi y’inzu bitewe n’imiterere y’igihugu n’imiturire muri rusange, ubusanzwe ahantu hose dusiga metero esheshatu ku ruhande rw’umuyoboro, ku miyoboro migari.”

“Rero bitewe n’imiterere y’igihugu cyacu namwe muzi, usanga ahantu hamwe na hamwe binanirana za metero zikabura, noneho tugashaka icyo dukora kitaza kubangamira umuturage kandi tukareba ibiteganywa n’ibipimo mpuzamahanga ku buryo tuba twizeye ko umuturage adashobora guhungabana.”

Hari inyungu babona mu kuba mu rugaga

Eng. Mwizerwa yavuze ko umushinga wabo ukoramo abagera kuri 14 bari ku rwego rw’abenjenyeri hakaba kandi n’abandi benshi bagira uruhare mu bikorwa bimwe na bimwe ariko batahakorera umunsi ku munsi.

Yagize ati “Umushinga nk’uyu uba ukorwamo n’abenjenyeri batandukanye harimo n’abantu baba batanga umusanzu ariko bataba umunsi ku munsi ahari kubakwa. Ariko iyo urebye ikigo dukorana nacyo gifite abenjenyeri benshi kandi bari mu rugaga kandi”.

Yakomeje agira ati “Dufite n’intego y’uko mu mezi atatu ari imbere abazaba basaba akazi hano tuzajya kuba tubasaba kuba bari mu rugaga. Twese tuzi akamaro ko gukorera hamwe byongera ubushobozi bw’umuntu ku giti cye kuko umwuga wacu uragoye kuba wakora wenyine.”

Urugaga rw’Abenjenyeri mu Rwanda rwatangiye mu 2008 rufite intego yo guhuriza hamwe abakora muri uwo mwuga hagamijwe kunoza imitangire ya serivisi, byari kandi mu rwego rwo kujyanisha n’umurongo wa guverinoma wo guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga mu iterambere ry’igihugu.

Abakozi bashinzwe kubakisha uyu muyoboro w'amashanyarazi mu turere twa Ngoma na Kirehe basuwe n'itsinda riturutse mu Rugaga rw'Abenjenyeri
Aha Eng. Rusizana (uzamuye ikiganza) yasobanuzaga ibiri ku gishushanyo mbonera niba bihura n'ibyakozwe
Eng. Mwizerwa asobanura ibiri ku gishushanyo mbonera
Eng. Mwizerwa Eric na Eng. Rusizana Jean Bosco bareba ibikoreshwa niba byujuje ubuziranenge
Eng. Rusizana Jean Bosco yasabye abakora ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi kubahiriza amategeko
Hari intera iteganywa n'itegeko ku miyoboro inyura hafi y'inzu z'abaturage
Itsinda ryaturutse mu rugaga rw'abenjenyeri mu ryasuye ahari kubakwa umuyoboro w'amashanyarazi mu turere twa Ngoma na Kirehe
Nyuma yo gusura ahari kubakwa umuyoboro w'amashanyarazi bagiranye inama yo kurebera hamwe ibyarushaho kunozwa
Umwe mu bayobozi baturutse mu rugaga rw'abenjenyeri agerageza gufata ifoto y'ahantu insinga z'amashanyarazi zinyura hafi y'inzu z'abaturage
Uyu bamusanze arimo gukora yambaye ingofero, inkweto zabugenewe ariko atambaye uturindantoki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .