00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RHG yitabaje PSF ngo ibafashe banki ze guteza cyamunara amahoteli yabo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 21 September 2015 saa 09:21
Yasuwe :

Abafite amahoteli mu kigo cya Rwanda Hotel Group, RHG barasaba ibigo by’imari n’amabanki kubaha igihe cy’umwaka mbere yo gutangira kwishyura inguzanyo bafitiye amabanki.

Ibi bibaye mu gihe banki zimwe zari zaratangiye guteza cyamunara amahoteli ya hano mu Rwanda kubera ko yananiwe kwishyura inguzanyo.

RHG iri gukora ibishoboka byose ngo imitungo yabo ye gutezwa cyamunara, ariko amabanki nayo akaba ashaka kuva mu gihombo cy’inguzanyo yatanze zitagaruka kandi zitanakoreshwa.

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF ni rwo rwaba umuhuza w’aba banyamahoteli n’amabanki.

Umuyobozi wa PSF, Stephen Ruzibiza yabwiye The New Times ati “Amahoteli n’amabanki bose ni abanyamuryango bacu. Turi kugerageza kubahuza bombi, ngo baganire uburyo bw’amahoro bwabafasha gukemura ikibazo, kuko intego yacu nta PFS ni ukubona ubucuruzi butera imbere, budahomba.”

PSF ivuga ko amahoteli 20 ari yo yajuriye kuba atatezwa cyamunara, aho kuba 100 nk’uko byari byatangajwe mu binyamakuru.

Hari amakuru avuga ko hari hotel zatangiye gutezwa cyamunara, nka Eldorado. Abayizi bavuga ko yari ifite agaciro ka miliyoni 350 (ikibanza, ubutaka n’ibiyirimo) ariko bivugwa ko yaguzwe miliyoni 200 z’amanyarwanda, kugira ngo hishyurwe ideni rya miliyoni 260 yari ibereyemo GroFin Nk’uko byatangajwe na TNT

Ni iki cyakorwa ngo izi hotel ntoya zitabarwe?

N’ubwo PSF ishobora gukora ubuvugizi bigafasha izi hotel kudatezwa cyamunara, igisubizo kirambye kuri aya mahoteli gishobora kuva kuri Celestin Rwabukumba, umuyobozi mukuru w’isoko ry’imali n’imigabane.

Rwabukumba avuga ko ibigo by’ubucuruzi, yaba ibito n’ibinini, biri kurwana n’ikibazo cyo kuba byikubiwe na banyirabyo gusa. Akavuga ko iki kibazo cyakemurwa no kongera amafaranga binyuze mu gushyira imigabane ku isoko. Kuko byafashije ibigo nka BK, Bralirwa n’ikigo cya Crystal Telecom.

“Birashoboka ko kugera kuri 90% by’ubucuruzi bwacu buba ari ubw’abantu ku giti cyabo, ikindi kandi ubucuruzi bwinshi butangira nabi kuko kugera kuri 80% by’imari shingiro, bayakura mu bigo by’imali n’amabanki nk’inguzanyo, igice gito ugasanga ari amafaranga baba baribikiye ubwabo. Ni ibintu bibi cyane.” Niko yabwiye TNT

Akomeza avuga ko hari uburyo bwashyizweho bwafasha ibigo bito, ibicirirtse n’ibinini, birimo n’amahoteli gushyira ubucuruzi bwabo ku isoko ry’imari n’imigabane, ku buryo byabafasha kongera igishoro no guteza imbere ubucuruzi.

Igitangaje ngo ni uko ubu buryo nta hotel n’imwe yari yabwitabira.

Alpha Palace ni imwe mu mahotel nayo yavuzwe ko azatezwa cyamunara, kuko yananiwe kwishyura inguzanyo ifitiye BK

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages