00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruganda Bakers rwabazaniye amoko 26 y’ibisuguti n’icyayi kidasanzwe cyitwa Rooibos

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 26 February 2015 saa 03:13
Yasuwe :

Uruganda Bakers rwo muri Afurika y’Epfo rwegereje abanyarwanda amoko 26 y’ibisuguti (Biscuits) bihebuje mu buryohe ndetse n’icyayi cyitwa Rooibos, bikazajya bibagezwaho hirya no hino mu gihugu na sosiyete Shumuk yemerewe kubikwirakwiza mu Rwanda (Official distributors).

Ibisuguti bya Bakers bikomora uburyohe mu birungo (ingredients) bikungahaye ku ntungamubiri, ari na byo bitera abakiriya kubikunda no kubigura ku bwinshi kubera umwihariko wabyo.

Kuri ubu ushobora kubona ibisuguti bya Bakers mu maguriro agezweho nka Nakumatt, SAWA City, KCM (Kigali City Market) ndetse n’ahandi hatandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Amwe mu moko 26 y’ibisuguti Bakers ibafitiye ku isoko ryo mu Rwanda ni nka, Red Label, Strawberry Whirls, Provita, Ginger Nuts , Eet Sum Mor n’izindi.

Icyayi cya Rooibos ni umwimerere, ntikigira kafeyine na nkeya (caffeinefree). N’ubwo kitaragera ku isoko ryo mu Rwanda, uruganda Bakers rugiye kukihageza mu minsi ya vuba, kikaba cyera muri Afurika y’Epfo gusa ku mugabane wa Afurika.

Uruganda Bakers rufite uburambe mu gukora ibisuguti by’amoko atandukanye kuko rwatangiye mu 1851. Rwatangijwe n’umusore w’imyaka 16 gusa, wavuye iwabo mu Budage akajya mu Bwongereza kubyiga, maze akajya gushinga uruganda rwe muri Afurika y’Epfo, kuri ubu rukaba rumaze kuba ubukombe, aho rugeze no mu Rwanda.

Abatuye mu byaro , Shumuk izabagezaho biswi ndetse n’icyayi Rooibos mu minsi ya vuba ndetse n’ahandi hatandukanye mu Mujyiwa Kigali.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages