00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruganda rukora ‘Shisha Kibondo’ rugiye kwagurira ibikorwa byarwo mu bihugu bya Afurika

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 10 February 2024 saa 11:25
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka umunani Uruganda Africa Improved Foods(AIF), rumaze rutunganya ibyo kurya mu Rwanda, rugiye kwagura ibikorwa mu bihugu bitandukanye bya Afurika ku buryo ruzajya rugaburira miliyoni icumi ku munsi.

Uru ruganda rufatanyije na Leta y’u Rwanda rwagabanyije igwingira riva ku mpuzandengo ya 47% rigera kuri 35%, binyuze mu ifu rukora irimo Shisha Kibondo, Nootri Mama na Nootri Toto zigaburirwa miliyoni 1.5 ku munsi.

Mu kurushaho kugeza ibyo kurya byaryo hirya no hino, rugiye gufungura inganda muri Ethiopia, Nigeria, Zambia n’ibindi bihugu bya Afurika.

Iki gikorwa kigamije kugabanya igwingira ry’abana n’imirire mibi, rurateganya ko ibyo kurya byarwo bizagera cyane ku bana bari munsi y’imyaka itanu kuko aribo bibasirwa cyane n’imirire mibi.

Ibi bizatuma mu 2028 ruzaba rugaburira abantu miliyoni icumi ku munsi hirya no hino muri Afurika.

Uruganda rwa AIF kugeza ubu mu Rwanda rutunganya toni 65.000 ku mwaka, zituruka mu musaruro w’ibigori na soya utangwa n’abahinzi 90.000 bo hirya no hino rukorana nabo.

Uruganda Africa Improved Foods (AIF) rugiye kwagurira ibikorwa byarwo mu bihugu bitandukanye bya Afurika
Uru ruganda rufite ibikoresho bigezweho rukoresha mu gutunya ibyo kurya rukora
AIF ikora ubwoko butandukanye bw'ifu yafashije mu kugabanya ikibazo cy'ingwingira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages