Ku munsi w’ejo tariki 2 Ukuboza 2019 nibwo WASAC yari yashyize hanze itangazo rivuga ko kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa, uruganda rwa Nzove rwagize ikibazo mu kuzamura amazi byatumye ingano y’ayo rwatunganyaga igabanyuka ikagera kuri 50%.

WASAC ibinyujije kuri Twitter kuri uyu wa 3 Ukuboza 2019 yatangaje ko icyo kibazo cyakemutse.

Iti “Turamenyesha abafatabuguzi bacu cyane cyane abakorera n'abatuye mu mujyi wa Kigali, ko ikibazo cya turbidity twari dufite cyakemutse, ubu uruganda rutunganya amazi rwa Nzove, ruri gukora neza nk’uko bisanzwe. Tubashimiye uburyo mwihanganiye iki cyibazo.”

Abantu batandukanye bakaba basubije ubwo butumwa bashimira WASAC ndetse bemeza ko babonye amazi mu ngo zabo.

Uruganda rw’amazi rwa Nzove ruherereye mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, rugaburira igice kinini cy’Umujyi wa Kigali n’inkengero zawo nyuma yo gutunganya amazi y’isayo y’umugezi wa Nyabarongo.

Uru ruganda rwubatswe mu byiciro bibiri birimo kimwe gifite ubushobozi bwo gutanga metero kibe ibihumbi 40 ku munsi n’urufite ubwo gutanga metero kibe ibihumbi 40 ku munsi ariko rufite n’ibya ngombwa ku buryo rwakongerwa rugatanga izindi 25.

Rusanzwe rutanga metero kibe 1950 ariko kubera ikibazo cyabaye ejo zari zabaye hafi metero kibe 1000 ku isaha.

Rutanga amazi mu bice birimo Nyamirambo, Gikondo, Kicukiro muri Kagarama, Kabeza, Samuduha na Busanza, Kanyinya n’ahandi.

Uruganda rutunganya amazi rwa Nzove rwongeye gukora nk’ibisanzwe
Uruganda rutunganya amazi rwa Nzove rwongeye gukora nk’ibisanzwe

Umujyi wa Kigali ukenera amazi angana na metero kibe 143 668. Uyu munsi hiyongereyeho atangwa n’uruganda rwa Nzove ubasha kubona metero kibe ibihumbi 145.