00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruganda rw’amabati agezweho ruzavuna amaguru abayashakaga mu mahanga

Yanditswe na

Eric Birori

Kuya 29 October 2015 saa 07:50
Yasuwe :

Uruganda rw’amabati agezweho rwitwa “Hippo” rufitwe na Sosiyeti “S&H industries” ihuriwemo na Sisay Investment Ltd yo muri Etiopiya ndetse na Horizon group Ltd rwitezweho guha amabati agezweho Abanyarwanda bajyaga kuyashakira hirya no hino mu mahanga.

Uru ruganda rufite umwihariko wo kuba ari urwa mbere mu Rwanda rukora amabati atwikiriwe n’amabuye aseye akomekwaho mu buhanga bukomeye biyaha kuramba,gusa neza no gukomera.

Nkuko byatangajwe n’umuyobozi warwo Getenet Motle yavuze ko uru ruganda ari imbonekarimwe muri Afurika y’Ubutayu bwa Sahara kuko rukoresha ikoranabuhanga ryo muri Koreya y’Epfo.

Uru ruganda rukaba rukora amabati y’ibyiciro bitandukanye bitewe nuko umukilya yifite harimo “Hippo tile” ,”Hippo classic” na “Hippo Shingle” gusa yose ahuriweho no kuba afubitswe n’amabuye aseye ndetse akoranywe Aluminum na Zinc.

Ati “Twahaye akazi abakozi basaga 25 twatangiranye, ariko mu bihe bizaza tuzakoresha byibuze Abanyarwanda biganjemo abakiri bato basaga 70 kuko uru ruganda rufite ubushobozi bwo gukora Metero kare ibihumbi bitanu(5000)”

Umwubatsi umaze igihe akoresha ibikorwa na Hippo,Francis Nsenga, avuga ko kuva muri 1998 yatumizaga amabati muri Afurika y’Epfo akamuhenda, bikamutwara igihe ariko ubu akaba yaranyuzwe.

“Ndi umwubatsi kandi narabyize nasanze ibati ryayo ritandukanye niryo navanaga muri Afurika y’Epfo aho ayo muri Afurika y’Epfo yakorwaga hakoreshejwe umusenyi naho mu Rwanda bakaba bakoresha amabuye biyafasha kuramba”

Avuga ko amabati yakeneraga atayaboneraga igihe,rimwe na rimwe agahabwa ayo adashaka ariko kuri ubu akaba yizeye Serivisi nziza kuburyo azajya akora “Stock” yifuza.

Ikindi aya mabati avugwaho ni ukudacuyuka,kuba ari hafi,kuba ateye neza ndetse no kuba adahenze cyane ugereranyije nuko byari bimeze.

Umwubatsi Francois yafashe metero ngo yereke umunyamakuru, uko yanyuzwe n'aya mabati
Umuyobozi w'uruganda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages