Ni umurikagurisha ryateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Suède ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu cy’Iterambere, RDB, mu rwego rwo guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga muri ibi bihugu byo mu Burayi by’umwihariko muri Suède.
Ni imurikagurisha ryatangiye ku wa 1 Ugushyingo rikazageza ku wa 5 Ugushyingo 2022, aho Abanyarwanda bohereza mu mahanga ibicuruzwa n’ibihingwa bitandukanye biteze kwagura isoko rikomeye muri ibi bihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi.
Uruganda rwa Kinazi ruri muri iri murikagurisha ruzwiho kugira ifu nziza kandi igira ubugari bwiza bigatuma Abanyarwanda n’abanyamahanga bayivuga imyato.
Rwiteze kongera abakoresha ifu ya Kinazi mu gutegura amafunguro atandukanye muri ibi bihugu by’u Burayi biturutse kuri iri murikagurisha ryateguwe na RDB ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri ibi bihugu.
Umukozi muri Kinazi Cassava Plant Ltd ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi, Ann Christin Ishimwe, uri muri Suède muri iri murikagurisha yabwiye IGIHE ko biteze kunguka abakiliya benshi baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga basanzwe bakunda ubugari.
Yagize ati “Byose ni mu rwego rwo kumenya icyo isoko ryifuza, tukanashaka n’inganda twakorana nazo mu Majyaruguru y’u Burayi by’umwihariko muri Suède.”
Yavuze ko muri uru rugendo baserukanye ubwoko bushya bw’ifu ya Kinazi iheruka gushyira ahagaragara yitwa Umwuko ku buryo igera no ku banyaburayi.
Ati “Agashya ni uko twagiye muri imurikabikabikorwa mu kugaragaza ibicuruzwa byacu, ariko twaserukanye Umwuko kugira ngo abatuye aha nabo bayimenye. Tuzasura n’ibindi bikorwa ndetse tuzaboneraho n’umwanya wo gusura abagemura ibicuruzwa byacu mu Burayi.”
Biteganyijwe ko kandi hazabaho umwanya wo kuganira n’inganda zitandukanye muri ibi bihugu mu rwego rwo gushaka no kwagura imikoranire na Kinazi.
Kuri uyu wa Kane, ubuyobozi bw’uru ruganda bwasuye amwe mu maduka acuruza ifu ya Kinazi muri Suède mu guharanira kumenya icyo abakiliya batekereza ku bicuruzwa byayo n’ahakongerwa imbaraga muri rusange.
Iri murikagurisha riri kubera muri Suède ririmo ibigo 22 bisanzwe byohereza ibicuruzwa mu mahanga birimo icyayi, ikawa, urusenda, imbuto, imboga n’ibindi bitandukanye.
Umunyamabanga muri Ambasade y’u Rwanda muri Suède, Rukeribuga Alfred, yagarutse ku nyungu zitezwe muri iki gikorwa cyakozwe.
Ati “Iri murikagurisha ryateguwe mu kongera ibicuruzwa byo mu Rwanda muri ibi bihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi, kubimenyekanisha no gushyira imbaraga mu buryo bw’isoko. Twizeye ko tuzongera ingano y’uburyo ibituruka mu Rwanda byifuzwa by’igihe kirekire.”
Uruganda rutunganya ifu rwa Kinazi rukorera mu Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo ariko ibicuruzwa byarwo bigera hose mu gihugu no hanze yacyo. Ifu rutunganya ishobora gutekwa bisanzwe cyangwa igakorwamo imigati.
Ikigo cy’Iterambere muri Suède cyakiriye iri murikagurisha nyuma gato y’ibirori by’Umuganura byateguwe n’Abanyarwanda batuye muri ibi bihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi (Nordic).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!