Ahahiye ni igice kirimo ububiko bw’uru ruganda, abakozi barwo bakaba bahise batangira gusohora ibikoresho bimwe na bimwe byarimo kugira ngo hatangirika byinshi.
Mu gihe twandikaga iyi nkuru, umwe mu bantu bari kuri uru ruganda, yadutangarije ko
uruganda rukimara gushya Polisi yahageze mu minota nka makumyabiri.
Yagize ati “ Ubu hari kizimyamoto ebyiri nubwo umuriro utari wazima ariko babashije kuwugararika ntabwo urimo kujya muzindi nyubako.Hanyuma inkomoko yawo, numvise bavuze, ni uko hari ifuru itwika impapuro n’imyanda, bagiye gutwika imyanda y’impapuro noneho umuriro uba mwinshi ufata uruganda. Urabizi rero ni uruganda rw’impapuro z’isuku ,ubwo umuriro wabaye mwinshi uwari ugiye gutwika biramuyobera.”



















TANGA IGITEKEREZO