Impuzamiryango Pro-femme twese hamwe, ni ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri leta, rigamije guteza imbere uruhare rw’abagore mu ngeri zose z’iterambere.
Yashinzwe tariki 18 Ukwakira 1992 igizwe n’Imiryango Nyarwanda 13, yari ifite intego zo guhuza ibikorwa by’abanyamuryango, kubongerera ubushobozi no gukora ubuvugizi.
Kanakuze Jeanne d’Arc, Umuyobozi w’Impuzamiryango Pro – Femmes Twese Hamwe, akaba ari n’umwe mu bayitangije; mu kiganiro yagiranye na IGIHE yashimangiye ko gushyira hamwe, ari imwe mu ntego batangiranye kandi bagenderaho na bugingo n’ubu.
Abagore barakubiswe, bakorerwa ibya mfurambi ariko ntibacika intege
Yagize ati “Ubwicanyi bwari bwose hirya no hino mu gihugu, umugore yarahoterwaga cyane, kandi nta jambo yari afite mu gihugu ndetse no mu muryango nyarwanda.
Muri icyo gihe, abagore bazamuye ijwi ryabo, ntibatinya ubuyobozi bwariho, nuko bahuriza hamwe imbaraga bakora urugendo rw’amahoro. Ndabyibuka hari abagore bagiye mu muhanda bakora urugendo rw’amahoro, abenshi barahakubitiwe bikomeye, kuko ubuyobozi bwariho butashakaga uwazamura ijwi avuga amahoro.”
Kanakuze avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yashegeshe umuryango nyarwanda muri rusange, Pro –Femmes Twese Hamwe na yo isigara ari igisenzegeri.
Guhuriza hamwe abagore bafite ibikomere bitandukanye ntibyari byoroshye
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Pro-Femmes Twese Hamwe, yatangije gahunda nshya yo guhumuriza, kunga no kwihanganisha abagore bacitse ku icumu, ibaremamo n’icyizere cyo kongera kwiyubaka.
Ati “Bamwe bari abapfakazi, abandi bari bafite abagabo bakoze amarorerwa bafunzwe, hari n’abari batahutse mu Rwanda bavuye mu bihugu byo hanze yarwo. Guhuza abagore bafite amateka atandukanye ukabasha kubashyira hamwe, ni intsinzi kuri Pro-Femmes na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Kugira ngo babyumve kimwe ntabwo byari byoroshye ariko byarashobotse. Abagore b’i Rwanda njya mvuga ngo ntibasanzwe kuko icyo gihe byatubyariye igihembo cy’ubworoherane mu 1996 twahawe na UNESCO.”
Amage, intimba n’agahinda, byavuyemo itsinzi ikomeye
Ubuyobozi bw’iyi mpuzamiryango buvuga ko mu guhuriza hamwe imbaraga, no gukomeza gukora ubuvugizi, yagize uruhare mu kugararagaza ko amategeko amwe agomba guhinduka.
Muri yo, harimo Itegeko ryo mu 1999, riha umugore uburenganzira bwo kuzungura, itegeko ryo guhana ihohoterwa, hamwe n’itegeko rigenga ubutaka.
Ubu buyobozi buvuga ko byose ngo babifashijwemo n’ubuyobozi bwiza bw’Igihugu, budahwema kubashyigikira no guha agaciro ibyo bakora.
Pro-Femmes Twese Hamwe yahawe ibihembo mpuzamahanga
Ubuyobozi bwa Pro- Femmes buvuga ko mu 2007, muri Senegal bahawe igihembo cyo guteza imbere uburinganire muri Afurika, muri Mutarama 2010, CDI ikaba yabahaye igihembo cyo gutanga serivisi nziza ku muryango, muri Werurwe 2011, ku munsi wahariwe umugore bahabwa igihembo cyo gutanga serivisi z’icyitegererezo.
Ni bo kandi bahawe bwa mbere igihembo na “Peter Gruber Foundation” ku bwo guharanira uburenganzira bw’umugore mu mwaka wa 2003.
Kuri ubu Pro –Femmes Twese Hamwe igizwe n’imiryango 57, intsinzi ikomeye kuri bo, ngo ni uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye baharaniye ryagezweho, abagore bakaba bari mu myanya ifatirwamo ibyemezo mu nzego zose z’ubuyobozi bw’Igihugu.
Muri iyi nkuru y’uruhererekane, mu gice cya kabiri tuzabagezaho uburyo Pro Femmes Twese hamwe yabaye irerero ry’abagore bari mu nzego z’ubuyobozi mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO