00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rw’inzitane rwa Padiri Rugengamanzi wakundanye n’inkumi akenda kureka umuhamagaro

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 20 August 2015 saa 09:32
Yasuwe :

Padiri Rugengamanzi Jean Baptiste yavuye imuzi iby’ubuzima bwe bw’ishuri yatangiye ahekwa mu mugongo, ariko intumbero ye ari ukuzaba Padiri, nyuma akaza gushaka kubivamo kubera inkumi yari yarihebeye, gusa umuhamagaro wa Nyagasani ukaruta ibyo byose akabasha guhabwa isakaramentu ry’Ubusaseridoti mu 1970.

Padiri Rugengamanzi ni muntu ki?

Padiri Rugengamanzi Yohani Baptiste, afite imyaka 71, yavutse mu 1944 mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Bushoki, Akagali ka Bushoki, icyo gihe hitwaga ‘Chefferie ya Bumbogo’, ‘sous-chefferie ya Buyongwe’.

Nk’uko Padiri Rugengamanzi abyivugira, avuka, Se yari Umutware, bityo mu gihe abandi bana bo batambaraga, we n’abo bavukana babaga bafite imyambaro (udukabutura n’udukanzu).

Yatangiye ishuri ahekwa mu mugongo

Padiri Rugengamanzi ati “Mu 1949 nari mfite imyaka itanu, nabonaga abandi bana (bakuru banjye bajya kwiga nkumva nanjye ndashaka kwiga, nari naragiye mu misa Mama ampetse nifuza kuba Padiri, isura y’uwasomye misa icyo gihe njyayo bwa mbere ntiyajyaga imvamo.”

Akomeza avuga ko icyo gihe (ku myaka 5) yatangiye gusaba bakuru be ngo bamubwirire Se ko ashaka kwiga, ariko ntababwire ko yifuza kuba Padiri.

Ati “Barabinsabiye Data aremera, maze kuko twazamukaga umusozi tujya ku ishuri, mushiki wanjye yarampekaga akangezayo, kuko bo (abakobwa) batigaga maze bakuru banjye bakaza kuntahana dutashye.”

Bigaga bicaye ku gishyitsi, bamwe bambaye ubusa...

Padiri akomeza agira ati “Ntangira ishuri nagiye i Rulindo kuri Paruwasi, ni ho habaga amashuri. Nigishwaga n’umwarimu witwaga Gifonogo, ni jyewe muto wari urimo, kuko natangiye ishuri mfite imyaka itanu igihe abandi babaga bafite 17 na 18 dore ko uwashakaga kwiga wese bamwemeraga.”

Padiri Rugengamanzi Jean Baptiste yagize amahitamo atigeze yicuza na gato n'ubwo byamugoye

“Twicaraga ku bishyitsi kuko nta ntebe zari zihari mu mashuri, njyewe nabaga nambaye agakanzu kuko data yari umutware, ariko abandi bo babaga bambaye uruhu ku buryo wasangaga bamwe bambaye ubusa wenda agahu bikingaga ku gitsina ari gatoya.”

Uko Imana yongeye kunyibutsa umuhamagaro wo kuba Padiri

Padiri Rugengamanzi yakomeje kwiga mu mashuri abanza, akaba yari azi ubwenge cyane n’ubwo ari we muto wigaga kuri icyo kigo.

Ati “Ngeze mu mwaka wa kane, Padiri Leonard Rubumbira wari umuyobozi w’Ikigo cyacu yaje mu ishuri nigagamo, yagendaga agenzura imyigishirize y’abarimu (Surveillance). Ageze ku ntebe nicaragaho yarahagaze maze aranterura antereka hejuru y’intebe ngo abandi bambone maze arambwira ati ‘Maze uzabe Padiri mwana wanjye.”

Rugengamanzi akomeza avuga ko byakomeje kumugumamo, akumva ashaka kuba Padiri uko byagenda kose, akomeza kwiga atsinda, akomeza amashuri ye.

Inkoni zo hambere zari zigiye kumutesha ishuri

Ati “Hambere barakubitaga, umunyeshuri yaba yacyererewe agakubitwa (byari ukumuhana) bamwe mu banyeshuri benshi bagiye bava mu ishuri kubera bene izo nkoni z’abarimu bakubitwaga.”

“Jyewe nigeze gukererwa maze bankubise urushyi nitura hasi mu ivumbi kubera igara ryanjye, ndabyibuka narabyutse ndihanagura njya mu ishuri abandi bo bahitaga bitahira bakaba bavuye mu ishuri batyo. Uko kwihangana kose nagize ni uko numvaga nshaka kuzaba padiri.”

Ingorane zo kubuzwa kwiga mu Iseminari

Nubwo Rugengamanzi yari afite inzozi zo kuzaba Padiri, yagize ingorane zikomeye, kuko ubwo yarangizaga amashuri abanza, yagiye i Rwaza kwigayo ibyo agereranya n’umwaka wa gatandatu usoza amashuri abanza, icyo gihe hari mu mwaka 1956.

Ati “Icyo gihe nabajije ikibazo cyankozeho, maze inzozi zanjye zitangira gupfa, nkabona ko biruhije kuzaba padiri.”

Yabajije umwarimu wabigishaga Iyobokamana ati “Ko muvuga ko muri ukarisitiya duhabwa Yezu kandi tukamuhabwa wese, kuki namuhawe nkaba numva nshonje?”

Guhera uwo munsi mwarimu yaramwanze, yararakaye cyane ngo yamubajije ikibazo cy’abapagani maze bagiye gutoranya abanyeshuri bazakora ibizamini bibemerera kujya mu iseminari njyewe wa mwarimu yanze ko Rugengamanzi bamwandika.

Ati “Ubwo inzozi zo kuba padiri zari zanze, numvise mbabaye cyane, nyuma nagarutse iwacu i Rulindo. Aho kuva mu ishuri nsubira gusibira mu mwaka wa gatandatu. Nabwo baje gutoranya abazajya kwiga mu iseminari, ariko banze kunshyiramo kuko nari narasibiye, numvise inzozi zanjye zirangiye.”

Irizaba imbuto ntirirumba...

Nyuma y’igihe gitoya Rugengamanzi avuye mu ishuri, yatangiye kwigisha igifaransa abakobwa b’umutware wari ku musozi w’iwabo, ati “Naje kumva Padiri Noheli ko yagiye i Kabgayi agasabayo umwanya w’umunyeshuri ugomba kujya kwiga mu Iseminari.”

Asigaye ari umwanditsi w'ibitabo

Padiri Noheli yaje i Rulindo abaza abanyeshuri umuntu babona akwiye guha amahirwe akajya kwiga mu Iseminari kuko yari yemereweyo umwanya.

Abanyeshuri bose bahise bahuriza kuri Rugengamanzi kuko yajyaga ababwira ko yumva bimurimo kuzaba Padiri, maze aramushakisha amwohereza kwiga adakoze ikizamini.

Inkumi yari imuhinduriye umuhamagaro...

Mu biruhuko, iyo Rugengamanzi yatahaga avuye kwiga mu Iseminari i Kabgayi, abanyeshuri bose bahuriraga kuri Paruwasi maze bakamenyana, bagategura na Misa y’abanyeshuri.

Ati “Naje gukunda umukobwa na we arankunda bigera ku rwego rukomeye ku buryo numvaga ngomba kureka kuba padiri. Imyaka itandatu yose nize mu iseminari ntoya twarakundanaga, ndetse na basaza be bari babizi. Ndangije mu iseminari ntoya nari nujuje ibisabwa ingo mbe nakwemererwa no kwiga mu iseminari nkuru, aho nagombaga kuzava ndi padiri.”

Ndongore cyangwa mbe Padiri?... Amahitamo, ihurizo rikakaye!

Mu 1964, yarangije kwiga mu Iseminari, maze asaba kujya kwiga mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda, basanga anafite imyitwarire myiza n’amanota meza baramwemerera.

Ati “Wa mukobwa twakundanaga namubwiye ko nasabye kujya kwiga mu Iseminari kandi banyemereye, yambajije niba nzaba Padiri maze nkatunga n’umugore. Namubwiye ko nzamusubiza.”

Nk’umuntu bari baremeranyijwe kuzabana, yari akimukunda, yahisemo kumwandikira anyuza ibaruwa mu iposita, kuko ntiyari kubona icyo amuvugisha.

Yamwandikiye ati “Ubu namaze gutangira amasomo mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda, ariko kuko nkigukunda nubona mazemo imyaka ibiri azabe ari bwo wishakira undi kuko ubu ndacyagukunda.”

Iyo myaka ibiri uwo mukobwa yarayubahirije maze mu 1966 arashyingirwa, gusa ngo Rugengamanzi yagize ibyago kuko yari mu biruhuko maze abapadiri bakamusaba guhereza muri iyo Misa kuko yari umufaratiri.

Ati “Nyuma y’ubukwe abapadiri banyohereje kubahagararira mu birori byo kwiyakira kuko batari babonetse kandi yarabatumiye. Navuze ijambo ritageze no ku munota ngenda bitarangiye mbabwira ko dufite akazi kenshi, ariko kuko nari naramukunze numvaga ntisanzuye.”

Harageze intego igerwaho...

Padiri Rugengamanzi akomeza agira ati “Ku itariki ya 12 Nyakanga 1970 ni bwo inzozi zanjye zo kuba padiri zasohoye, maze nshimira Imana cyane kuko n’ubwo nagiye mpura n’ibibazo bitandukanye byari gutuma ntaba padiri, ariko Imana yo yangenzeho maze ingira umushumba w’umukumbi wayo.”

Inama ku bantu banga kumvira umuhamagaro

Ubu amaze imyaka 45 ari Padiri. Abishimira Imana cyane kuko hari intama yamuragije akaziragira.

Ati “Ntihakagire umuntu utwarwa n’iby’Isi ngo yirengagize ingabire cyangwa umuhamagaro nyagasani aba ahora amwibutsa, kuko ubu nshimishwa no kuba ntarigeze nanga umuhamagaro wo kuba padiri.”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages