00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rwa Me Gisagara uri mu baharaniye ko ipfobya n’ihakana rya Jenoside rihanwa n’amategeko mu Bufaransa

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 2 June 2017 saa 08:06
Yasuwe :

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo ubutegetsi bw’u Bufaransa bwemeye gushyiraho itegeko rihana umuntu wese upfobya cyangwa uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyagezweho bamwe mu Banyarwanda biyushye icyuya.

Muri abo harimo umunyamategeko ukorera muri icyo gihugu, Me Richard Gisagara watangije urwo rugamba mu 2013 nyuma y’aho televiziyo ya Canal + yanyujijeho umukino warimo ibikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Igitekerezo cye cyaje guhabwa agaciro na Leta y’u Bufaransa ku wa 29 Mutarama 2017, ubwo hasohokaga igazeti ya leta, harimo ingingo y’itegeko ivuga ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amayero 45000, mu mafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 42.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Jeune Afrique, Me Gisagara, yagaragaje icyamuteye guharanira ihanwa ry’ipfobya n’ihakana rya Jenoside mu gihugu kitari icye.

Ati “Ku wa 20 Ukuboza 2013, Canal + yatambukije umukino ubabaje cyane upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi; Annick Kayitesi-Jozan, uwarokotse utuye mu Bufaransa, umwanditsi w’ibitabo kimwe n’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, bahise bihutira kugeza ikirego ku mucamanza wo muri iki gihugu kugira ngo abo bantu babisabire imbabazi; gusa muri Nzeri 2014 ubu busabe bwateshejwe agaciro bavuga ko icyaha cya jenoside kidahanwa mu Bufaransa.”

Me Gisagara yasobanuye ko nubwo ubwo busabe butahawe agaciro, ngo ntibacitse intege kuko bakomeje kugeza ubusabe bwabo mu nkiko zinyuranye muri icyo gihugu kugeza ubwo bwemewe n’akanama gashinzwe ibijyanye n’Itegeko Nshinga muri icyo gihugu (Constitutional Council), maze nako mu Ukwakira 2015 gategeka leta kuvugurura itegeko. Nubwo byagenze bityo ngo ntibyahise bikorwa kuko byasabye igihe kirekire kugeza byemejwe n’Inteko Rusange y’Abadepite muri Nyakanga 2016, bishyirwa mu bikorwa muri Mutarama uyu mwaka.

Yavuze ko uru rugamba rutarwanywe n’Abanyarwanda gusa kuko bafatanyije n’umuryango uhuriwemo n’Abafaransa bafite inkomoko muri Armenia n’Abayahudi, bagamije kurwanya ihakanwa n’ipfobya bya Jensoide yakorewe abatuye ibihugu byabo. Yavuze ko Jenoside yakorewe Abanya-Armenia yemerwaga n’u Bufaransa ariko mu rwego rw’ubutabera bukaba nta muntu bwari bwarahannye bitewe n’uko yayigizemo uruhare.

Ese baretse gukurikirana ikibazo cya Canal +?

Me Gisagara avuga ko ikirego cyabo batagihagaritse kuko n’ubu bagikomeje gusaba kurenganurwa ndetse iburanisha rikaba ryarabaye ku wa 5 Gicurasi 2017, igisubizo cyo gitegerejwe ku wa 16 Kamena.

Bishobora kuba umuti ku bikomerezwa

Mu bihe bitandukanye hakunze kumvikana abantu batandukanye bavugaga amagambo yuzuyemo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa kuri Me Gisagara abona ko igihe kigeze ngo bisubireho bitewe n’iryo tegeko ryashyizweho mu Bufaransa.

Ati “Nibyo ihakanwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bufaransa ntabwo ari ikintu gikomeye cyane ariko hari abantu benshi bavuga amagambo atemewe, nk’abahoze ari abasirikare, abanyapolitiki, abanyamakuru bazwi, abantu bafite izina muri Diaspora Nyarwanda mu Burayi n’abandi. Iri tegeko rero rizahindura byinshi ndabyizeye. Ndatekereza ko abantu nk’umwanditsi w’ibitabo Pierre Péan bagiye kujya bitondera amagambo bavuga kuva ubu.”

Yavuze ko iri tegeko rizajya rikurikirana ndetse rihane umuntu wese uzajya ugaragarwaho no gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatusi abigambiriye.

Me Gisagara Richard avuga ko yizeye ko itegeko rihana abapfobya n'abahakana jenoside mu Bufaransa rizatuma benshi bitondera ibyo bavuga/Ifoto: Jeune Afrique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages