Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018 APR FC yatsinze Rayon Sports 2-1 mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona, ibitego bya APR FC byatsinzwe na Issa Bigirimana na Michel Rusheshangoga wagishyizemo mu minota ya nyuma.

Abakunzi ba Rayon Sports batahanye uburakari bwinshi bemeza ko ibitego byombi byaginzwe mo uruhare na Bashunga Abouba urindira ikipe yabo, utahagaze neza mu izamu.

Nyuma y’umukino uyu munyezamu yabasabye imbabazi, yemeza ko atahiriwe n’umukino ariko nawe yashakaga intsinzi.

Yabwiye abanyamakuru ati “Ndasaba imbabazi cyane kuko nanjye ndaye nabi birenze uko mubyumva. Ku gitego cya kabiri nagize igitutu cyo gushaka intsinzi, nigira imbere kuko numvaga bidashoboka ko nsatirwa bitunguranye. Nsabye imbabazi abafana twishimanye mu minsi ishize kuko mbababaje uyu munsi. N’abari kuntuka ndabumva gusa bambabarire rwose.”

Imbabazi yasabye binyuze mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ze ntabwo zari zihagije kuri bamwe, kuko urugo rw’uyu munyezamu ruri ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi, rwatewe mu ijoro ryakeye n’abantu batazwi.

Bashunga yabwiye IGIHE ati “Ni abantu nka batanu banteye basakuza bavuga ko nabatsindishije. Byari nka saa 02:30. Bateye amabuye urugo rwanjye bari hanze y’uruzitiro bamena ibirarure by’amadirishya y’inzu yanjye. Nagerageje kubasaba imbabazi ariko ntibanyumva mbimenyesha Polisi, ngize amahirwe mbona baragiye ntawe bakomerekeje.”

Uyu munyezamu niwe warindiye Rayon Sports mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederation Cup anayigeza muri ¼ cy’iri rushanwa. Yayigeze mo avuye muri Bandari FC yo muri Kenya yakiniraga umwaka ushize w’imikino.

Aya ni amwe mu mabuye yatewe ku nzu ya Bashunga
Aya ni amwe mu mabuye yatewe ku nzu ya Bashunga
Bimwe mu birahure by'inzu ye byamenwe n'abantu bitwikiriye ijoro
Bimwe mu birahure by'inzu ye byamenwe n'abantu bitwikiriye ijoro
Urugo rwa Bashunga rwatewe amabuye n'abantu batazwi
Urugo rwa Bashunga rwatewe amabuye n'abantu batazwi
Abafana bashinje umunyezamu Bashunga Abouba kubatsindisha bakina na APR FC kuri uyu wa Gatatu
Abafana bashinje umunyezamu Bashunga Abouba kubatsindisha bakina na APR FC kuri uyu wa Gatatu