00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugomero rwa Nyabarongo II ruzashyirwaho ‘panneaux solaires’ zizatanga megawatt 200

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 10 July 2026 saa 07:20
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yatangaje ko ku kiyaga gihangano kizashyirwa ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II hazashyirwaho ibikoresho bihindura imirasire y’Izuba ikabyara ingufu z’amashyarazi (panneaux solaires), bizatanga ingufu za megawatt 200.

Yabigarutseho ku wa 9 Kamena 2026 ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma byo kongera ubushobozi bw’Igihugu mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Yavuze ko hari imishinga inyuranye igamije kugeza amashanyarazi ahagije ku Banyarwanda.

Ati “Ntabwo nk’igihugu cyacu dushobora gutera imbere tudafite amashanyarazi. Kugeza ubu amashanyarazi dufite aracyafitemo ikibazo kuko hari aho dukishingikiriza ku bihugu duturanye ni cyo giyuma iriya mishinga nababwiye, nka Gaz Methane, Nyabarongo II n’iyindi.”

Yakomeje avuga ko urugomero rwa Nyabarongo II izatanga megawatt 43,5 z’amashanyarazi. Ruzaba ruriho kandi ikiyaga kizakoreshwa mu kuhira, ubukererarugendo n’ibindi.

Ati “Kubera ko uriya mushinga ukomatanyijeho ibintu byinshi, urimo kuhira n’ibindi harimo n’uko kiriya kiyaga tuzakora kuva hariya uri [umushinga] kugera Vunga tuzashyiraho na panneaux solaires ku mazi. Ku buryo zizajya zitanga megawatt 200. Nk’uwo mushinga nurangira tukongeraho megawatt 43,5 z’urugomero, na megawatt 185 za Gaz Methane, urumva ko tuzaba tuzamuye amashanyarazi dukora ku rugero ruhagije.”

Dr Nsengiyumva yavuze ko ubu ari bwo buryo bwatuma u Rwanda rwihaza ku mashanyarazi.

Biteganyijwe urugomero rya Nyabarongo II, ruzuzura mu 2027, mu gihe Rusizi III izatanga megawatt 206, n’umushinga w’amashanyarazi akomoka kuri gaz yo mu Kivu uzatanga megawatt 185 guhera mu 2030.

Imibare igaragaza ko abafite amashanyarazi mu Rwanda ari 85%.

Ikiyaga cyo ku rugomero rwa Nyabarongo II kizashyirwaho panneaux solaires zizabyara megawatt 200

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages