Urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ruherereye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Mushishiro, rugizwe n’imashini 2 kabuhariwe mu gutanga umuriro w’amashanyarazi aho imwe itanga megawati 14 indi 14 biturutse ku mazi y’umugezi wa Nyabarongo. Rwubakanye ubuhanga bukomeye ku buryo bitoroshye kumva ibizava mu nzira ica mu kuzimu yubatse gihanga ya metero zisaga 1200.
Iyubakwa ry’uru rugomero ryavuzweho byinshi haba mu iyubakwa ryarwo, imibanire y’Abahinde barukoragamo n’abaturage baho, iyimurwa ry’abaturage, ... IGIHE yabakusanyirije ibintu 8 byagiye bivugwa cyane kurusha ibindi.
1.Ni umushinga uhambaye mu gihugu no mu guhenda
Kubaka uru rugomero ni umushinga utwaye miliyoni 98.7 z’amadorali, hatabariwemo ayo kwimura abaturage baruturiye. Muri aya mafaranga harimo miliyoni 17.7 zatanzwe na Leta y’u Rwanda, miliyoni 80 zatanzwe nk’inguzanyo na Banki y’Abahindi y’Iterambere, dore ko rwanubatswe na sosiyete y’Abahinde Angelique International aho hari n’Abanyarwanda boherejwe mu Buhinde kwiga iby’uko ruteye n’ubumenyi mu kubaka no gusana izi ngomero ku buryo igihe rwazaramuka rugize ikibazo rwazajya rusanwa n’Abanyarwanda bitagombye kugarura abanyamahanga barwubatse.
2.Irangira ry’ uyu mushinga ryagize ubukererwe budasanzwe
Iki gikorwa ni kimwe mu byimuriwe isozwa ry’imirimo yagombaga kurangiriraho byibuze inshuro zirenga 5, bivuze ko habaye ubukererwe bw’ amezi 20 kuho imirimo yagombaga kumurikirwa. Abarwubakaga basabaga kongererwa igihe cy’imirimo bagatanga impamvu zitandukanye zagiye zisobanurirwa abayobozi batandukanye barimo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi, Minisitiri Albert Nsengiyumva akiyobora Minisiteri y’Ibikorwa Remezo hamwe n’uwamusimbuye Prof. Silas Lwakabamba.
Musoni James uyoboye Minisiteri y’Ibikorwa Remezo nawe yararusuye ndetse n’intumwa za rubanda ntizahwemye kuhagera.
Abagize Angelique International bavugaga ko habayeho ingorane zo kubona aho gukorera n’inyigo yaje guhinduka kubera ibipimo by’amazi ya Nyabarongo byahindutse, byose ngo byatumye uyu mushinga ukerererwaho amezi menshi kuko wakagombye kuba wararangiye muri Werurwe 2013.
Kuri ibi kandi hiyongeraho kuba inyigo y’umushinga yifashishijwe yari yarizwe mbere mu myaka y’ 1992 itari ijyanye n’igihe, ngo byasabye kuyinonosora.
3.Abimuwe ntibararangiza kwishyurwa
Mu gihe inzego za leta zikomeza guhiga ko nta muturage uzongera kwimurwa atabonye ingurane, kuri ubu bamwe mu babariwe bararira ayo kwarika bavuga ko bashobora kutazabona ingurane nubwo bakomeza kwizezwa kuzishyurwa kuko mu ngo 3000 zimuwe abagera kuri 81 batarishyurwa aha kandi hakiyongeraho n’abandi bavuga ko basatirwa n’amazi yamaze kugomerwa.
Gusa kuri ubu hari itsinda ryashyiriweho gushaka uburyo ibi byose byakemuka mbere y’uko imirimo yo kubaka uru rugomero yasozwa.
4.Hari ingorane hatitawe ku bidukikije
Kuba harubatswe urugomero bigiye gutuma havuka ikiyaga umugezi wa Nyabarongo uzajya wisukamo maze amazi menshi ari muri icyo kiyaga abyazwe imbaraga z’ amashanyarazi hifashishijwe imashini zavuzwe haruguru.
Ikigaragara ni uko inkombe z’icyo kiyaga kugeza ubu zitaraterwaho ibiti aha hakibazwa ikibura kuko mu gihe bidakozwe bishobora kuzangiza ibidukikije. Ibi kandi biri mu nshingano z’uturere urugomero rukoraho twa Muhanga na Ngororero.
5.Hari ababyaranye n’Abahinde bigendera batabasigiye indezo
Mu mudugudu wa Butare mu Kagari ka Ruhanga muri Ngororero hari abakobwa bane babyaranye n’Abahinde bakoraga kuri uru rugomero. Abahinde babanye kuva mu 2010 bakanabatera inda, bababwiye ko bagiye mu biruhuko mu Buhinde ntibagaruka none baribaza uzabaha indezo z’abana babyaranye.
Aba bakobwa mu minsi ishize berekeje ku rugomero bajya gusaba ko Angelique International yabakorera ubuvugizi, kuko abagabo bagiye ubutagaruka, kandi bagasiga badatanze indezo.
Ibi byafashwe nk’ imyigaragambyo, aba bagore bafite abakobwa babiri n’abahungu babiri babyaye ku Bahinde, baza kuhavanwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze bababwira ko ikibazo cyabo badakwiye kuba baza kukibaza kompanyi y’Abahinde yubaka urugomero kuko kompanyi atari yo yabyaranye nabo.
Gusa umwe muri bo witwa Marie Solange Mukandayisenga afite uruhengekerezo kuko Umuhinde babyaranye witwa Dan Bahadur yemeye kujya ku mwanditsi w’irangamimerere mu Murenge wa Mushishiro bakorana amasezerano ko yemera umwana yabyaye.
Agira ati “Mu mpera z’umwaka ushize yambwiye ko agiye iwabo mu kiruhuko ansigira amafaranga ibihumbi magana abiri ambwira ko atazatinda azagaruka kureba umwana we.”
6.Ubushobozi buke bw’impuguke z’u Rwanda…
Kuba uru rugomero rwagombaga kuba rwaruzuye mu kwezi kwa kane uyu mwaka rwararengeje igihe, byavugaga ko hagombaga kuba harabayeho ibihano by’ubukererwe dore ko no mu masezerano byarimo, ariko kubwa Senateri Mukankusi Perina uyoboye itsinda ry’abasenateri bagenzura uburyo bw’ikoreshwa ry’ingufu, avuga ko amasezerano atapfa kwirengegizwa kuko uruhande runaka rushobora kubihomberamo.
“Gukererwa byatewe n’utubazo tekiniki kandi hari igihe amasezerano ashobora kutagenda neza kubera ko atateguwe neza hakurikijwe ubuhanga bw’ abayateguye kuko ngo hari igihe impuguke z’u Rwanda zaba zitarabashije gusesengura neza zimwe mu ngingo zari zikubiye mu masezerano”.
Senateri Mukankuzi akomeza agira ati “[…] n’ubwo ntarebyemo ariko iyo utateguye amasezerano neza hari igihe bikugonga, hari n’igihe impuguke tuba dufite zitakurikira impuguke z’abadutanze iterambere ku buryo kuyakurikirana ngo uyajonjore ngo umenye ko hari umutego uzakugarukaho ugasanga rimwe na rimwe bishobora kukugonga”.
7.Nta kabuza Ukwakira kurasiga uru rugomero rucaniye Abanyarwanda
ngo uretse kuba amashanyarazi ya Nyabarongo akenewe ngo akemure ikibazo cy’ingufu nke kandi Abanyarwanda bazikeneye, gukererwa kuzura k’uru rugomero kwabaye intandaro yo gutinda gusana urugomero rwa Ntaruka rusanzwe rutanga megawate 10 hashize umwaka rwangiritse, ni imwe mu mpamvu yo gushyira ingufu mu kurangiza urugomero rwa Nyabarongo kuko nirwuzura Ntaruka izaba irekeye aho gukoreshwa igatangira kuvugururwa.
Uretse Ntaruka, ngo na Rusizi ya Kabiri nayo ikeneye gusanwa dore ko kuwa Gatatu taliki 15 Ukwakira batangiye gushyushya imashini mu gihe bishoboka ko bitarenze iki cyumweru batangira kugerageza amashanyarazi.
8.Hari bimwe mu bisubizo ku ibura ry’umuriro
Nubwo mu Rwanda hagiye kongerwaho umuriro wa megawati 28 ntabwo rurihaza mu mashanyarazi kuko kugeza ubu rukoresha megawati zirenga gato 110 z’ amashanyarazi mu gihe havazamo 25% ku mashanyarazi igihugu gisanzwe gikoresha, gusa abaturage bo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga nibo ba mbere bazabanza kugezwaho amashanyarazi azava kuri uru rugomero dore ko benshi muri iki gice batuye ku buryo bw’imidugudu nyuma yo kwimurwa.
Foto: Mwizerwa



















TANGA IGITEKEREZO