Mu ruzinduko Minisitiri w’Ibikorwa Remezo James Musoni yagiriye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Mushishiro ahubakwa urugomero rw’amashanyarazi ruzatanga megawati 28 yasabye abarwubaka gukorana umurava n’ubushishozi kuko Abanyarwanda babahaye akazi babategerejeho ibikorwa biramba bizabafasha kuzamura iterambere bifuza n’icyerekezo igihugu kirimo.
Nyuma yo gusura imirimo itandukanye iri gukorwa kuri uru rugomero, Minisitiri Musoni yashimye ibimaze gukorwa cyane ko bamweretse ko biri gusatira umusozo ariko asaba ko bakwihutisha ibikorwa byibuze uru rugomero mu mpera z’Ukwakira uyu mwaka rukazaba rutanga amashanyarazi rwitezweho cyane cyane ko hagiye himurwa amataliki y’iyuzura ryarwo n’igihe cy’amagerageza.
Uku gukererwa guterwa n’impamvu zitandukanye zagiye zigaragara kandi ngo usanga hari aho koroherana ngo imirimo ikorwe neza kandi ku gihe gishoboka biba bikwiriye hatirengagijwe amasezerano yakozwe hagati ya Leta y’u Rwanda na sosiyete y’Abahinde yubaka uru rugomero, Angelique International Ltd.
Musoni ati “Ntitugambiriye guhana tureba amande yacibwa ku gihe runaka ariko nihihutishwe imirimo yitezweho ingufu z’amashanyarazi zifuzwa kuko ari cyo kizaduha inyungu zifunzwa”.
Ku byemezo bishya byafashwe hari ibiri kwihutishwa ndetse n’ibitanga icyizere cyane cyane ko bamaze icyumweru batangiye kugomera amazi azifashishwa mu gutanga ingufu ndetse bikaba bigaragara ko n’ibikoresho nk’amamashini n’ibyuma bizatwara umuriro byamaze gutunganywa mu gihe hategerejwe igerageza ry’ibanze nk’uko umwe mu bayobozi ba sosiyete Angelique yabyemeje.
Avuga ko imirimo igeze kuri 98% by’ibigomba gukorwa kandi bakaba bakomeza kugaragariza leta imbogamizi bagize mu kugera ku ntego biyemeje bityo ngo n’ahavugwa ibyakorwa hatubahirijwe amasezerano y’irangira ry’imirimo nk’ibihano bakaba bizeza buri wese ko nta hutihuti yo kurangiza ngo batazahanwa kandi barerekanye ubushake; gusa yirinze kugira icyo avuga ku bijyanye n’igihe ntarengwa, yemeza ko bagiye gukora ibishoboka byose, bakarangiza imirimo basabwa.
Uru rugomero ruzatanga megawati 28 zingana na 25% by’amashanyarazi y’igihugu ni umushinga watwaye miliyoni 98.7 z’amadorali, hatabariwemo ayo kwimura abaturage baruturiye. Aya mafaranga arimo miliyoni 18.7 zatanzwe na Leta y’u Rwanda, miliyoni 80 zatanzwe nk’inguzanyo na Banki y’Abahinde y’iterambere.
Imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo yatangiye mu mwaka wa 2009 aho hagiye haba impinduka za hato na hato mu irangira ryarwo kugeza aho byongeye gusabwa ko bitarenza Ukwakira 2014.
Foto: Mwizerwa



















TANGA IGITEKEREZO