Nyuma y’uturere twa Kayonza, Nyarugenge na Rubavu, ku wa 19 Ugushyingo 2023, Itsinda rya Ubongo ryarangije urugendo rw’icyumweru ryari rimaze mu karere ka Burera muri ubu bukangurambaga bugamije gufasha abana gusubira mu masomo biga, cyane cyane binyuze mu mashusho (Cartoons).
Inyigo yakozwe n’Ikigo 60 Decibels ku bufatanye na Ubongo, igaragaza ko ibiganiro byacyo, byagize impinduka zikomeye ku bana babikurikirana yaba mu bijyanye n’amasomo cyangwa ku mibereho yabo mu buzima busanzwe.
Iyi nyigo yakorewe ku babyeyi 250 bagaragaje ko 91% by’abana babo ibi biganiro bya Ubongo byagize uruhare mu kuzamura urwego rw’imitsindire yabo.
Ikindi cyagaragaye ni uko 81% by’abana bakurikira ibi biganiro byabahinduriye uburyo bw’imitekerereze n’imibereho y’abo irushaho kuba myiza.
Ababyeyi bitabiriye ubu bukangurambaga mu Karere ka Burera mu Murenge wa Cyanika, ku kibuga cy’umupira cya Kidaho bashimiye ibiganiro bya Ubongo bigira uruhare mu gukandura ubwonko bw’abana babo.
Umwariwase Alliance avuga ko aya mashusho afasha umwana we gufunguka mu mutwe, kwiga kubara ndetse imibanire ye n’abandi bana yahindutse kuva yatangira kureba ibi biganiro by’abana bya Ubongo.
Ati “Njyewe nkoresha telefone iyo mweretse ibiganiro bya Ubongo biriya bya Akili mbona bimufasha gufunguka mu mutwe bimwigisha kuririmba, kubara, gusabana cyangwa kubana neza n’abandi muri sosiyete, mbese agenda ahinduka buri munsi, imibanire ye n’abandi bana igenda ihinduka ukabona arisanzuye.”
Umuyobozi wa Ubongo mu Rwanda, Micomyiza Isaïe yavuze ko ibi biganiro byagize uruhare mu gukundisha abana ishuri ndetse no kumenya uko basabana n’abandi.
“Dukomeje gukangurira ababyeyi gufasha abana babo kwiga bifashishije ikoranabuhanga cyane cyane ibiganiro dukora biri mu buryo bw’amashusho (Cartoons), byagaragaye ko bibafungura mu mutwe bakamenya uburyo bwo kubaho no kugira intego mu buzima bigatuma ibintu bibarangaza babireka, abatakundaga ishuri bagakunda kwiga bitewe n’uko basobanukiwe ibyo biga.”
Micomyiza Isaïe yashyimye ubwitabire yabonye mu Karere ka Burera, akarere ka gatatu bari bagezemo kuva batangira ubu bukangurambaga buzakomereza mu karere ka Huye, Bugesera ndetse biteganyijwe ko mu 2024 buzaba bwageze mu gihugu hose.
Ubu bukangurambaga buri kubera mu bihugu bya Afurika birimo Rwanda, Tanzania, Kenya, Uganda na Nigeria.
Ubongo ni ikigo Nyafurika gikora ibiganiro mfashanyigisho by’abana biri mu mashusho avuga [Cartoons].
Ifite ibiganiro by’abana bitandukanye birimo “Akili and Me” ikiganiro cyamamaye hirya no hino muri Afurika kigenewe abana bari hagati y’imyaka itatu n’itandatu, kibafasha kunguka inyunguramagambo nshya, bakiga inyuguti, kubara, ubugeni, ubworoherane, ubugwaneza, gukemura amakimbirane n’ibindi.
Ikiganiro “Nuzo and Namia” kigenewe abana bari hagati y’imyaka itandatu n’icyenda, kibafasha kwiga imico itandukanye y’ibihugu bya Afurika no kongera ubumenyi mu bijyanye no gusoma no kwandika.
Hari kandi ikiganiro ‘Ubongo Kids’ kigenewe abana bari hagati y’imyaka irindwi na 14 kibungura ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, imibare na siyansi.
Ni ibiganiro biboneka mu buryo butandukanye binyuzwa kuri televiziyo zirimo RTV, Pacis TV na BTN cyangwa mu buryo bw’ibitabo. Ushobora kandi kubisanga ku rubuga rwa Ubongo kuri YouTube https://www.youtube.com/@UbongoKidsAfrica.
Ku badafite telefone zigezweho babona ibi biganiro bahamagaye 845 aho umwana abasha kumva ubutumwa bw’amasomo yiga mu buryo bw’amajwi.
Ibi biganiro bya Ubongo byatangiriye muri Tanzania muri 2013, bigera mu Rwanda mu 2015 bitangira gushyirwa mu Kinyarwanda mu 2017. Kuri ubu byerekanwa mu bihugu 34 bya Afurika mu ndimi zitandukanye.



![Ubongo ni ikigo Nyafurika gikora ibiganiro mfashanyigisho by’abana biri mu mashusho avuga [Cartoons]](https://spipimg.igihe.com/jpg/ubongo_ni_ikigo_nyafurika_gikora_ibiganiro_mfashanyigisho_by_abana_biri_mu_mashusho_avuga_cartoons_.jpg)












Amafoto: Habyarimana Raoul





Ibitekerezo 0