00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruhare rw’umukobwa rurakenewe ngo iterambere rye rigerweho

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 8 October 2015 saa 08:51
Yasuwe :

Bamwe mu rubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye mu mujyi wa Kigali bavuga ko iterambere ry’umukobwa ridakwiye guharirwa leta gusa ahubwo ko n’uruhare rwa buri mukobwa rukenewe kugira ngo iryo terambere rigerweho.

Ibi uru rubyiruko rwabitangaje ku itariki 5 Ukwakira 2015 mu biganiro mpaka bigamije gutegura umunsi mpuzamahanga w’Umwana w’umukobwa, byateguwe n’umuryango “IAMHER Rwanda.”

Umunsi mpuzamahanga w’Umwana w’umukobwa wizihizwa ku wa 11 Ukwakira washyizweho n’Umuryango w’abibumbye mu rwego rwo gushyigikira amahirwe ahabwa abana b’abakobwa no kurushaho kurwanya ubusumbane bushingiye ku gitsina.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igiri iti,”Ndifuza ejo hazaza heza; mpisemo kurinda ubuzima bwanjye”.

Umuhoza Laurence wiga muri Lycée de Kigali, wari witabiriye ibyo biganiro mpaka yabwiye IGIHE ko Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose kugira ngo iterambere ry’umukobwa rigerweho igisigaye akaba ari uruhare rw’umukobwa.

Yagize ati ”Guverinoma yakoze ibihagije, ahasigaye ni twebwe dukwiye kgutera intambwe tukaba twagira n’ibindi dusaba guverinoma ko yadufasha ariko ari twebwe tubanje gutera intambwe ya mbere.”

Umuhoza avuga ko abanyarwandakazi bafite amahirwe yo kuba baravukiye mu gihugu nk’u Rwanda kitababuza kwiga kuko ari abakobwa, ayo mahirwe bakaba batagomba kuyapfusha ubusa ahubwo bagomba kuyakoresha biteza imbere n’igihugu muri rusange.

Erica Gateka Matasi watangije IAMHER Rwanda, umuryango ugamije kugaragaza imibereho y’umwana w’umukobwa ndetse n’icyakorwa kugira ngo arusheho gutera imbere yavuze ko leta iha abakobwa amahirwe yose ashoboka ariko kandi idashobora kubafatira ibyemezo by’uko bakoresha ayo mahirwe.

Ati” Leta ishobora kudushyiriraho amahirwe menshi ariko nanone si yo izaduhitiramo uko dukoresha ayo mahirwe. Niba leta iduhaye amahirwe yo kujya kwiga ariko umukobwa agahitamo kwishakira umugabo iryo ntirizaba ari ikosa rya leta.”

Agaruka ku ntego y’Umuryango IAMHER, Gateka avuga ko icyo bagamije ari ukugaragaza ibibazo umwana w’umukobwa ahura na byo ndetse n’icyakorwa kugira ngo bikemuke.

Akomeza avuga ko umukobwa adakeneye kuba umuhungu kugira ngo agere ku rwego yifuza ahubwo ko ashyigikiwe nta hamunanira kugera.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages