U Rwanda nk’igihugu cyubaka ubukungu bwacyo bivuye ku cyuya cyabizwe n’abana b’Abanyarwanda ubwabo gikataje mu kubaka ibikorwa remezo bihindura ubuzima bw’abaturage mu bice bitandukanye barimo.
Akarere ka Rutsiro kari muri turindwi tugize Intara y’Iburengerazububa, kandi kari mu tuzamura iterambere ryatwo uko bwije n’uko bukeye bigendanye n’imiterere yako.
Ni akarere kagizwe n’imisozi miremire kari hagati ya Karongi, Ngororero na Rubavu, igice kinini cyako ni icyaro ndetse n’ubukungu bwako bushingiye ku buhinzi bw’icyayi, ubworozi bw’amafi n’amatungo maremare ndetse n’ubucukuzi bw’umucanga.
Ubusanzwe ibikorwa remezo bitandukanye bigenda byubakwa hirya no hino mu gihugu bigera no muri aka Karere gaherereye mu Burengerazuba bw’u Rwanda nk’imihanda, amazi n’umuriro w’amashanyarazi.
Uburezi bw’ibanze bwageze kuri bose
Uburezi ni imwe mu inkingi ikomeye y’iterambere rya buri gihugu ari nayo mpamvu ituma muri buri turere n’ubwo twaba duherereye mu bice by’icyaro hitabwa cyane ku birebana no guteza imbere uburezi.
Mu bihe bitandukanye hagiye hubakwa amashuri arimo abanza n’ayisumbuye kandi bigenda bigira ingaruka nziza ku baturage ba Rutsiro kuko bagenda bajijuka uko bukeye n’uko bwije.
Nk’umwaka ushize muri aka Karere hubatswe ibyumba by’amashuri bisaga 690 byatwaye asaga miliyari 10,6 Frw bisanga andi mashuri yari yubatswe ibintu byahinduye byinshi, biganya n’abana bataga ishuri uko babyifuza.
Mu kwita ku buzima bw’abaturage kandi nubwo ari akarere k’icyaro ariko hubatswe ibigo nderabuzima bigera kuri 18, amavuriro y’ibanze 36 kandi hanubatswe laboratwari igezweho ya Murunda.
Ibi byagize ingaruka nziza ku baturage kuko babashije kubona serivisi z’ubuvuzi mu buryo buborohereye batarinze gusiragira.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete, yemeza ko mu myaka 25 ishize hari ibikorwa bitandukanye byagiye bishyirwaho byahinduye ishusho y’iterambere ryako biturutse ku itangwa ry’imisoro.
Ati “Mu bikorwa twavuga twagezeho hari ibikorwa by’amashuri byagezweho. Hari imirenge byari bigoye ko abana bashobora kwiga, ariko muri iyo myaka 25 ishize hubatswe ibyuma by’amashuri. Kuri ubu muri buri murenge harimo amashuri ku buryo abana biga mu buryo buboroheye.”
Iterambere rya Rutsiro rishingiye ahanini ku myaka 25 ishize, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kigiyeho.
Muri iyi myaka nibwo aka Karere katangiye kuzahuka mu ngeri ziandukanye z’ubukungu ku buryo n’abagatuye batangira kwiteza imbere.
Uko imyumvire igenda ihinduka ninako abagatuye nabo bagira uruhare mu kubaka u Rwanda batanga imisoro kuko kavuye kuri miliyari 1, 7 Frw yinjizwaga avuye muri aka Karere mu 2016 agera kuri miliyari 2,7 Frw mu 2020.
Ni ahantu hatabaga amashuri ariko ubu muri buri murenge uko ari 13 harimo amashuri yisumbuye, ibintu bishimangira iterambere.
Ibigo nderabuzima byarubatswe ku buryo hari n’imirenge igiye ifite ibigo nderabuzima bibiri kuko kuri ubu habarizwa ibigo nderabuzima 18.
Ibirebana n’umuhanda byari bigoranye cyane ariko kuri ubu hari umuhanda wa Kivu Belt ubahuza n’utundi turere, nka Karongi na Rubavu, hubatswe kandi n’imihanda migenderano yatwaye asaga miliyari 4 Frw mu koroshya urujya n’uruza.
Hubatswe inganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, aho kuri ubu hari inganda zitunganya icyayi, ikawa ndetse n’ubuki.
Umuyobozi w’Uruganda rutunganya ubuki Rutsiro Honey Ltd, Nyirakamineza Marie Chantal, yemeza ko rwahinduye ubworozi bw’inzuki bigatuma biteza imbere.
Ati “Ni uruganda rwagize akamaro ku borozi b’inzuki kuko babonye aho bashora umusaruro wabo. Ubu amakoperative akusanya umusaruro wabo ukagera ku ruganda nabo bakiteza imbere. Mbere ubworozi bw’inzuki bwari bukiri hasi kuko uruganda rwazanye iterambere haba mu kubutunganya no kubuhakuru bituma bagenda babukora kinyamwuga.”
Ni uruganda rwatangiye gukora mu 2018, rwatanzweho asaga miliyoni 860 Frw. Kuri ubu rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 35 z’ubuki ariko bateganya no gutunganya vino yo mu buki.
Nk’uko kimwe mu bibumbatiye ubukungu bwa Rutsiro ari ubukerarugendo kuri ubu hari gahunda yo guteza imbere ubukerarurendo muri aka Karere cyane ko gafite pariki y’igihigu ya Gishwati-Mukura.
Ni ahantu hasurwa n’abatari bake ndetse kuri ubu inyubako y’ibiro by’Urwego rw’igihugu rw’Iterambere RDB yubatswe itwaye asaga miliyari 850 Frw yitezweho kuzamura ubukerarugendo bwa Rutsiro n’iterambere ryayo muri rusange.
Kuri ubu umuntu ugeze i Rutsiro atungurwa n’iterambere aka Karere kamaze kugeraho bigendanye n’aho gaherereye kandi n’imiterere yako nk’akerere k’icyaro.





Amafoto: Shumbusho Djasiri


Ibitekerezo 0