Aya makuru yakwirakwijwe nyuma y’ubutumwa bumwitirirwa bwasakajwe hifashishijwe imbuga nkoranyambaga “avuga” ko yafashe icyemezo cyo guhunga nyuma y’aho yari atangiye “guhigwa n’inzego z’iperereza mu Rwanda”.

Muri ubwo butumwa burebure IGIHE itarabasha kwemeza umwimerere wabwo, Ndahayo avuga ko bitewe n’ibikorwa bye kimwe n’amagambo yagiye avuga mu bitangazamakuru birimo n’ibikorera hanze y’u Rwanda, bagenzi be bari batangiye kutamushira amakenga bakeka ko “akorana n’abarwanya Leta y’u Rwanda.”

Agaragazamo aho yanenze raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) yavugaga ko itangazamakuru ryateye imbere kuri 71 %, we aza gutanga igitekerezo kuri Radio Ijwi rya Amerika nk’uko bigaragara muri iyo nyandiko, ati “Icyo gihe nerekanye ko amasoko yose ahabwa ibinyamakuru bya Leta bityo ngaragaza ko tutisanzuye nta n’iterambere dufite.”

Impuguke mu itangazamakuru mu Rwanda zisobanura ko uwashaka kureba iterambere ry’itangazamakuru atashingira cyane ku ryandika ku mpapuro kuko aho isi igeze, riri mu ikorosi rikomeye bitewe n’iterambere ry’ikoranabuhanga.

Zisobanura ko kuva mu myaka icyenda ishize internet itangiye gukoreshwa cyane mu itangazamakuru mu Rwanda, uyu mwuga wakomeje kugora cyane abari basanzwe barikora binyuze mu binyamakuru byandika ku mpapuro, ku buryo byagiye bigaragara ko hari bamwe mu babiyoboraga bagiye bashaka uburyo bajya mu mahanga bakiyita impunzi mu rwego rwo kwishakishiriza ubuzima ku bwo gukurwa umugati ku munwa n'iterambere mu ikoranabuhanga mu mwuga wabo.

Mu bindi, Ndahayo yemera ko yamaganye ubusabe bwa Komisiyo yo kurwanya Jenoside n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru basabaga ibinyamakuru byo kuri internet kugenzura ibitekerezo abantu bandika ku nkuru zisohoka mu gihe cyo Kwibuka, ngo hato batazahitisha ibitekerezo birimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Ibi nabyo narabyamaganye […] ngaragaza ko bigamije kuniga ibitekerezo by’abantu. Icyo gihe nababwiye ko twebwe nta gipimo gipima ingengabitekerezo tugira.”

Ibyo byiyongeraho ibiganiro yagiye agirana n’ibinyamakuru bisebya leta birimo icyiswe umunyamakuru.com, aho cyaje kumwifashisha nk’impuguke ku matora ya perezida, ababwira ko “atazaba yigenga kuko inzego ziyayoboye zishyirwaho n’ishyaka riri ku butegetsi bityo bagomba gukora ibyo uwabahaye akazi ashaka.”

Mu mvugo ye yemera ko yanamaganye igitekerezo cy’abanyamakuru cyo gushyiraho Umunyamakuru Sacco, avuga ko hari abantu bari kwiyitirira abanyamakuru “bagashaka gushimuta umushinga w’umunyamakuru Sacco.”

Muri ubwo butumwa kandi yemera ko yanabaye hafi umuryango wa Rwigara ukurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Ngo yaje guhangayika kurushaho ubwo mu gihe mu rukiko bavugaga ko hari abandi bagishakishwa bagirwa abafatanyacyaha n’umuryango wa Rwigara, ahita afata umwanzuro wo guhunga.

Inzego zinyuranye ntizirabona amakuru yuzuye

Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, Cléophas Barore, yabwiye IGIHE ko ibibazo bya Ndahayo batigeze babimenyeshwa niba koko yari afite impungenge zirebana n’akazi akora.

Icyo bamenye ngo ni ikibazo cya Sacco y’abanyamakuru kandi yandikiye ibiro bya Perezida wa Repubulika amumenyesha impungenge ze, aha kopi RMC nubwo atazi niba baramusubije.

Yagize ati “Yavugaga ko atemera iriya Sacco, ko iri kujyaho mu mafifiko […] Ntabwo yigeze atwegera nk’urwego ngo abe yatubwira ngo mfite ikibazo iki n’iki.”

Uru rwego ruvuga ko yakundaga kugera aho rukorera kandi nta kibazo yigeze agaragaza kandi “yari abizi neza ko RMC ari urwego rushobora kurengera umunyamakuru igihe yagize ikibazo.”

Gusa ngo biracyanagoye kwemeza ukuri kw’ibivugwa, kuko byabanje kuvugwa ko ari ubutumwa yanditse kuri facebook ariko ntibugaragareho ku buryo umuntu yakwibaza ku kuri kwabwo, gusa kuba atagaragara aho aherereye nabyo biteza urundi rujijo.

IGIHE yagerageje guhamagara numero ya telefone igendanwa ya Ndahayo Obed, ariko ntiyari ku murongo. Uyu musore yakoreye ibinyamakuru bitandukanye birimo Ingenzi, Radio Sana, Radio Amazing Grace n’ibindi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Théos Badege, yabwiye IGIHE ko kuba uyu munyamakuru yakorwagaho iperereza ntabyo azi cyangwa se kuba yahunze igihugu.

Yagize ati “Kuba yahunze, kuba yakorwagaho iperereza, byose nta na kimwe mbiziho, muzi nk’umunyamakuru nta kindi mperutse.”

Hari andi makuru avuga ko Obed “yari yaravuze ko agiye kujya hanze, ariko ngo hari ibyo azaba agiye gukorerayo.”

Abasesenguzi kandi bavuga ko bitewe n'uburyo hari imiryango mpuzamahanga ifasha abanyamakuru bari mu kaga, hari bamwe muri bo mu Rwanda bakora iyo bwabaga kugira ngo bagaragare nkaho Leta iri kubashakisha kugira ngo bahabwe ubuhunzi hanze y'igihugu ndetse banahabwe imfashanyo zibafasha mu rwego rw'imibereho.

Urujijo ku bivugwa ku ihunga rya Obed Ndahayo wayoboraga ikinyamakuru Intambwe
Urujijo ku bivugwa ku ihunga rya Obed Ndahayo wayoboraga ikinyamakuru Intambwe