Amakuru agera ku IGIHE avuga ko umwana we w’imyaka 13 yavuye ku ishuri saa kumi n’imwe, akinguye ahamagara se ntiyitaba, binjiye basanga yapfuye.
Ni urupfu rwateye urujijo kuko muri iyo nzu uwo musaza yabanagamo n’umugore we nubwo buri umwe yararaga mu cyumba cye kubera amakimbirane.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga yabwiye IGIHE ko hagikorwa iperereza.
Ati “Birakekwa ko urupfu rwe rwaba rwarakomotse ku bushyamirane yagiranye n’umugore we; ubu iperereza rikaba ryatangiye ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rwe."
Kuri ubu umurambo wajyanwe ku bitaro bya Ruhengeri, naho umugore ukekwa yafashwe n’ubugenzacyaha mu gihe hagikorwa iperereza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!