00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urujijo mu isenyerwa ry’abaturage mu Murenge wa Jabana

Yanditswe na

Frank Mario Sebudandi

Kuya 18 August 2014 saa 08:57
Yasuwe :

Bane mu baturage batuye mu Murenge wa Jabana, Akagari ka Ngiryi, Umudugudu wa Gahana basenyewe amazu n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ku mpamvu zitavugwaho rumwe hagati y’ubuyobozi ndetse na ba nyir’ubwite.
Ubusanzwe amategeko y’imyubakire mu Rwanda ntabwo yemerera umuntu uwo ari we wese kubaka nta burenganzira abifitiye, aba baturage bo bavuga ko mbere yo kugirango batangire umushinga wo kubaka amazu yabo bahawe uburenganzira mu nzego z’ibanze uhereye ku mudugudu ukagera ku murenge. (…)

Bane mu baturage batuye mu Murenge wa Jabana, Akagari ka Ngiryi, Umudugudu wa Gahana basenyewe amazu n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ku mpamvu zitavugwaho rumwe hagati y’ubuyobozi ndetse na ba nyir’ubwite.

Ubusanzwe amategeko y’imyubakire mu Rwanda ntabwo yemerera umuntu uwo ari we wese kubaka nta burenganzira abifitiye, aba baturage bo bavuga ko mbere yo kugirango batangire umushinga wo kubaka amazu yabo bahawe uburenganzira mu nzego z’ibanze uhereye ku mudugudu ukagera ku murenge. Bivugwa ko abayobozi b’inzego z’ ibanze ngo banateye bamwe mu bubatse inkunga ngo babashe kubaka, gusa abasenyewe batangajwe no kubona ababemereye kubaka ari bo bagaruka kubasenyera, bavuga ko niba ari n’amakosa bakoze bayakoreshejwe n’ubuyobozi.

Baganira na IGIHE, abasenyewe bose batangaje ko harimo akarengane kuko hariho abandi benshi batasenyewe kandi bizwi neza ko nta cyangombwa na kimwe bafite kirenze icyo ku murenge bakaba baragiye bemererwa nk’uko n’abo basenyewe byagenze.

Inzu ya Kabihogo nyuma gusenywa

Gusa n’ubwo ngo byababaje abasenyewe kubona bibasirwa bonyine, ntibashatse gushyira ahagaragara amazina y’abatarasenyewe, gusa bakagaragaza ko abo bashobora kuba baratanze amafaranga atari make nk’inyoroshyo.

N’ubwo nta cyangombwa kimenyerewe giha uburenganzira umuturage ngo yubake, abasenyewe bavuga ko buri wese ku giti cye yagiye ahabwa uburenganzira bwo kubaka bitewe n’impamvu runaka.

Murwanashyaka Jean Marie Vianney bakunda kwita Murokore wasezerewe mu ngabo (demob), ni umubyeyi w’abana 3; n’ikiniga cyinshi aho ahagararanye n’umwana we w’umukobwa ati "Nasenyewe inzu y’amabati 30, ikimbabaje navuye ku kazi ngeze mu rugo nsanga ibintu byose babijugunye hanze amafaranga yanjye ibihumbi ijana na mirongo irindwi na bitanu ndayabura, kandi inzu yanjye nayibayemo kuva mu kwezi kwa kabiri (Gashyantare)”.

Murwanashyaka akomeza agira ati “Baranamfashije kugira ngo nyubake cyane cyane Gitifu w’Akagari. N’ejo bundi yampaye ibihumbi 10 ngo nshyireho ibirahure mu madirishya abana baticwa n’imbeho”.

Murwanashyaka avuga ko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge ubwe yanyuze kuri iyo nyubako amushimira ko ari kwitwara neza.

Kabera Innocent wasenyewe inzu y’amabati 36 ati "Mbabajwe no kuba ubuyobozi bw’Umurenge bwansenyeye inzu kandi mbere yo kuyubaka nahereye ku mudugudu ngera no mu kagari ikaba imaze amezi atanu nta kibazo gihari barangije bagafata umwanzuro wo kunsenyera uyu munsi, ikindi ibyangombwa bampaye babinyatse mu kanya bambwiye ngo mbibereke”.

Inzu ya Kabera iri gusenywa

Kabihogo Verediyana wasenyewe inzu y’amabati 28, uyu akaba aherutse no kwibasirwa n’ibikorwa by’urugomo muri kanama umwaka ushize, ubwo bigabizaga urugo rwe barukwiza amaraso, we ati "Bampamagaye ndi Kigali ngo inzu yanjye bayishenye iri hasi, iyi nzu nayubatse kubera abana banjye bacikishije amashuri; ni umugiraneza wanteye inkunga y’amabati n’abafundi bo kuyubaka kugirango nshyiremo imashini zidoda noneho abana banjye bamenye nibura imyuga ishobora kuzabafasha mu minsi iri imbere”.

Uyu mubyeyi wemeza ko adashoboye kurihira abana be amashuri bitewe n’uko umugabo we afunzwe, avuga ko yaciye ku mudugudu akababwira ikibazo afite, nabo bakamubwira ko akwiriye kubaka.

Ati “Nageze ku muyobozi w’ akagari ndabimutekerereza arambwira ati rwose abantu bose barimo kubaka kandi urimo guharanira iterambere ry’abana”.

Kabihogo yemeza ko n’ubwo yakoze ikosa ryo kubaka adafite ibyangombwa ariko iryo kosa yarigushijwemo n’abayobozi.

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yavuganaga n’abasenyewe, Umuyobozi w’ Akagari Harindintwari Jean de Dieu nta jambo na rimwe yatangaje, ahubwo yahise agenda, nyuma y’iminota mike haje itsinda ry’abantu bitwaje amapiki n’amasuka bongera gusenya bushyashya inzu ya Kabera Innocent ubundi bari bayikuyeho amabati gusa.

IGIHE igerageje kuvugisha Harindintwari yanze gutanga amakuru ahubwo asaba ko hahamagarwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, nawe utarabashije kuboneka kuri telefoni ye igendanwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Ndizeye Willy avuga ko gusenya ari ngombwa mu gihe cyose nta byangombwa abubatse bari bafite, kandi bigakorwa hatitawe ku marangamutima ayo ari yo yose.

Ku kibazo cya Murwanashyaka Jean Marie Vianney wasenyewe adahari bikamuviramo kubura amafaranga ibihumbi ijana na mirongo irindwi na bitanu, Ndizeye Willy yagize ati "Ubundi ntabwo byemewe ko umuntu asenyerwa adahari, ubundi dusaba nyir’inzu bwite ibintu bye kubyikuriramo, gusa icyo kibazo ntabwo barakingezaho ariko nikingeraho tarashaka umuti.

Gusa Ndizeye avuga ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakwiriye kuba amaso bagakurikirana abubaka nta byangombwa, bityo hakirindwa guhangana n’ibibazo byo gusenya ari uko umuntu yujuje Inzu.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages