00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urujijo mu itangwa ry’ibizamini byemerera abize ibya Laboratwari kwinjira mu rugaga

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 3 August 2018 saa 09:48
Yasuwe :

Itsinda ry’abize ibyo gupima ibizamini muri Laboratwari zo kwa muganga, barataka akarengane mu itegurwa n’ikorwa ry’ibizamini bibinjiza mu rugaga rubahuza, bo bavuga ko ritanoze, nubwo ababitegura babyamaganira kure.

Iri tsinda rigizwe n’abagabo babiri n’abagore babiri bavuga ko baserukira bagenzi babo 59 bahuje ikibazo, ryasuye IGIHE ryitwaje ibaruwa yo kuwa 16 Mata 2018, bandikiye urugaga rubahuza basaba ko hagira igihinduka mu buryo ibizamini rutanga bikorwamo.

Gusa ngo amezi ane agiye kwirenga nta gisubizo, ku buryo banandikiye Minisitiri w’Ubuzima, bamusaba ko yakwinjira mu kibazo cyabo, akagikemura, magingo aya bakaba bagitegereje igisubizo.

Mu ibaruwa aba bakoze ibizamini bandikiye Minisitiri w’Ubuzima, dufitiye kopi, basabaga kurenganurwa ku kuba ibizamini byakozwe mu bihe bitandukanye byarajemo amanyanga. Urugero ni nk’ubwo ikibazo kimwe cyagarukaga kenshi mu kizamini, bakavuga ko ibyo ubwabyo ari impungenge ku ireme biba byateguranywe.

Uwayezu Christian umwe mu bagize iryo tsinda, avuga ko urugaga rwashyizweho kugira ngo umwuga w’abarurimo ubagirire akamaro, kandi hinjiremo umuntu wabiharaniye koko, gusa ngo si ko bimeze kuko ubuziranenge bw’ibizamini bibinjiza mu rw’abize Laboratwari bukemangwa.

Yagize ati “Niba ibizamini bikorwa bamwe babiraranye muri telefoni za bo, ntabwo byaba aribyo kandi mu rwandiko twasabye inzego zitandukanye bireba ngo zibyinjiremwo, n’ubu dutegereje igisubizo”.

Ikindi binubira, ni ukuba gutsindwa isomo rimwe muri ane bikuraho intsinzi yo mu yandi masomo atatu, ikintu bumva ko bitajyanye n’ukuri kuko nta mpamvu yo gusubiramo amasomo atatu muri ane kandi baba bayatsinze ku kigero gikwiye.

Ikigeretse kuri ibyo kandi, mu gihe cyo kwiyandikisha gukora ibizamini ngo buri wese asabwa ibihumbi mirongo itanu byo kwiyandikisha, akazanasabwa andi angana atyo amaze gutsinda kugira ngo ahabwe icyemezo, uwatsinzwe agatanga andi yo gukora ikizamini.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’ubahagarariye urugaga, Gatabazi John Baptist, yemeje ko iki kibazo akizi, ariko abayobozi bagenzi be bakorana mu urugaga basa n’abadashaka kumva uko giteye, bakavunira ibiti mu matwi.

Yagize ati “Nubwo duhuriye mu rugaga turi amatsinda menshi, ntibyumvikana ukuntu ikizamini gihabwa abize ibyo gupima ibizamini kwa muganga bitegurwa nta ruhare mbifitemo kandi ari njye watorewe kubahagararira, ikindi bigakorwa mu kajagari, nagerageza kumvisha bagenzi banjye tubana mu buyobozi bw’urugaga ko hari ababifiteho ikibazo, ntibabyiteho”.

Ukuriye Urugaga rw’abize ibifite aho bihuriye n’ubuvuzi mu Rwanda (RAHPC), Gasherebuka Jean Damascène, avuga ko iki kibazo nta shingiro gifite anenga uburyo abakivuga bakiremereza.

Ati “Ese koko ibizamini bibaye byaramenyekanye mbere y’uko bikorwa, uretse ko atari nabyo, byaba impamvu y’uko uwaba yabyize neza yabitsindwa?”.

Mu rugaga rw’abaforomo n’ababyaza hakunze kumvikana ukwijujuta kubera amafaranga bacibwa kugira ngo bakore ibizamini bibinjiza mu mwuga. Gusa aya mafaranga yifashishwaga mu gutegura ibizamini yakuweho.

Abize ibya Laboratwari barataka akarengane mu bizamini bibinjiza mu rugaga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages