Amakuru agera kuri IGIHE ni uko aba bakozi birukanwe nyuma y’inama yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ihuje abakozi bose n’uhagarariye nyir’iri Royal TV na Royal FM.
Bivugwa ko Oscar Kimanuka ariwe wakoresheje inama abakozi akababwira ko kubera ibihe by’ubukungu ikigo kirimo hari impinduka ziza kuba mu bakozi bityo hari bamwe bagirwaho ingaruka nazo.
Yasabye buri wese kunyura mu biro by’ushinzwe imari akareba niba hari ubutumwa buhari bumugenewe, usanga atakiri umukozi akazasubira ku cyicaro cy’iki kigo kuwa Mbere gufata imperekeza.
Nyuma y’ubu butumwa bw’uyu muyobozi, ngo abanyamakuru benshi bagize ubwoba bumva ko bagiye kwirukanwa ku buryo hari abatinye kujya gufata amabaruwa yabo.
Ikibazo gishobora kuba atari amafaranga
Umwe mu bakozi b’iki kigo yabwiye IGIHE ko bishoboka ko hari impinduka zikenewe mu mikorere hanyuma ubushobozi bw’amafaranga bukifashishwa nk’igisubizo cyo kumvikanisha impamvu zo gusezerera abakozi.
Yahamije ko mu minsi ishize hirukanywe abanyamakuru bakoraga kuri Radio, nyuma hakazanwa abandi bashya bakoraga kuri KFM nayo iherutse gufunga mu minsi ishize. Gusa ngo, aba bazanywe bahembwa amafaranga menshi ugereranyije n’ayo abari basanzwe babonaga.
Ibi bijyanye n’uko ngo bamwe mu basigaye ari abayobozi muri iki kigo mbere y’uko bakigeramo bari abakozi kuri KFM bityo ibikorwa byose bikaba bijyanye n’umurongo mushya n’ugushaka kwabo.
Mu minsi ishize kandi iki kigo cyahagaritse abari abakorerabushake n’abandi banyeshuri bimenyerezaga umwuga w’itangazamakuru gusa bose bahawe imperekeza y’ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda nubwo bari basanzwe bakora badahembwa.
Inkuru yo gusezerera abakozi ngo si yari nshya muri Royal TV kuko mu minsi ishize umwe mu bakobwa bakoraga kuri iyi televiziyo yaje kurabukwa impapuro zihagarika we na bagenzi be ku kazi maze ahita ataha ako kanya.
Royal TV yatangiye gukora nyuma y’uko umushoramari Simon Gisharu usanzwe ari nyiri Kaminuza ya Mount Kenya aguze Lemigo TV , abari abakozi kuri iyi televiziyo bahise bimuka bajya mu mikorere mishya.
Gusa ngo mu minsi yabo kuri Royal TV benshi muri bo bakunze kunengwa ubushobozi n’ubunebwe mu mikorere dore ko hari nk’abo wasangaga bahembwa amafaranga menshi ariko umusaruro ukabura.
Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Royal TV ntibyadukundira. Royal TV ubwo yatangira muri Gashyantare 2016 yari ifite abakozi bari hagati ya 45 na 50, barimo abanyamakuru, abakora kuri tekiniki, n’abafata amashusho.



















TANGA IGITEKEREZO