00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rukuru rwatesheje agaciro ibyavuye mu matora y’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda

Yanditswe na

Tukamwibonera Leonard

Kuya 6 August 2015 saa 09:45
Yasuwe :

Urukiko rukuru kuri uyu wa kane tariki ya 6 Kanama rwatesheje agaciro ibyavuye mu matora y’urugaga rw’Abavoka yabaye mu kwezi gushize kwa gatandatu ndetse ruhita runasaba ko umunyamategeko ufite uburambe ku kazi buruta ubw’abandi muri uru rugaga ari we waba aruyobora mu mezi atatu y’inzibacyuho.

Iki kirego cyatanzwe n’umwe mu banyamategeko bagize urugaga rw’abavoka Me Mugisha Richard avuga ko amatora yo kuwa 12 Kamena 2015 atakozwe mu mucyo no mu bwisanzure.

Nk’uko umuvugizi w’inkiko mu Rwanda Itamwa Emmanuel yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi rya Amerika yavuze ko urega n’abunganizi be bagaragaje ko muri aya matora habayemo ibintu byinshi binyuranyije n’amategeko.

Yavuze ko n’ubwo atasomye inyandiko ikubiyemo imyanzuro y’urubanza uko yakabaye, urega yavuze ko abatoye bari benshi kuruta abanditswe kuri lisiti y’itora. Ku bari banditswe kuri lisiti y’itora ngo harenzeho amajwi 34 bimwe urukiko rwashingiyeho ruhamya ko aya matora asheshwe.

Me Nduwamungu wari watorewe kuyobora RBA mu matora yasheshwe

Urukiko rwahise rusesa ibyavuye muri aya matora ndetse runafata umwanzuro ko azakorwa nyuma y’amezi atatu nkuko biteganywa n’amategeko.

Me Mugeni Anita ufite uburambe kurusha abandi mu nama y’Urugaga (Conseil de l’Ordre) rw’abavoka niwe wahawe kuba ayobora uru rugaga mu gihe cy’inzibacyuho y’amezi atatu.

Umuvugizi w’inkiko yabajijwe niba bamwe mu bavoka batahita bavuga ko ubutabera bwivanga mu mikorere y’abavoka ndetse no kubabuza ubwigenge.

Itamwa Emmanuel yavuze ko bitafatwa nko kwivanga mu kazi kabo ngo bitewe n’uko aribo bayoboye igikorwa cy’amatora ntawe ubahagaze hejuru.

Gusa ngo amategeko yemeza ko ibibazo bibonetse mu matora y’urugaga rw’abavoka bikemurwa n’urukiko rukuru kimwe nkuko bikorwa no mu bindi bihugu.

Me Philbert Shumbusho wunganira urugaga rw’Abavoka muri uru rubanza yavuze ko ibirego bya Me Mugisha Richard yavugaga ko umubare w’abatoye uri hejuru y’umubare w’abari biyandikishije kuri lisiti y’itora.

Me Shumbusho yemeje ko imyanzuro y’urukiko yashingiye ku biri mu nyandiko mvugo yagaragayemo amakosa ndetse n’uwayikoze akaba yaremereye urugaga ko yakoze ayo makosa mu nama yakurikiyeho.

Aya makosa kandi ngo yari yamenyeshejwe Abavoka bose bagize urugaga na Me Mugisha arimo ngo bakaba bari basabwe kuyanonosora mbere y’uko hemezwa raporo ntakuka ku matora y’abakozi b’urugaga.

Me Shumbusho yavuze ko Me Mugisha atakabaye yaragiye kurega kandi na we yari yabwiwe amakosa yabonetse mu nyandikomvugo, ariko mu by’ukuri idahuye n’uburyo nyirizina amatora yakozwemo.

Me Shumbusho yavuze ko abari biyandikishije kuri lisiti y’itora ari abavoka 599 noneho abatoye bakaba ari 595.

Ibi ngo bikaba bitaragombaga kuba ikibazo kinini. Kuri we ngo asanga ikibazo cyaragombaga kuba iyo abatoye baba benshi kuruta abari kuri lisiti y’itora.

Abajijwe niba bari bujuririre iki cyemezo yavuze ko kitajuririrwa kuko cyiba cyaciwe ku rwego rwa mbere n’urwa nyuma rw’urukiko rukuru.

Yabanijwe niba bitazongera kuba mu matora yandi y’ubutaha maze avuga ko ibuntu byose biberaho kwigisha abantu nubwo yirinze kwemeza ko hari amakosa ahambaye bakoze.

Gusa ngo ubutaha bazakosora byinshi banarebe kiri buri ngingo yose kugira ngo amatora akorwe neza.

Tukamwibonera Leonard
[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages